Polisi yafashe umugabo ukekwaho gutema mugenzi we

Kamonyi ni mu ibara ritukura cyane

Kamonyi: Polisi mu Karere ka Kamonyi yafashe Bikorimana Pascal ukekwaho gutema mugenzi we Niyibizi bikamuviramo urupfu.

Uru rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Rukoma.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye UMUSEKE ko yo gutema Nyakwigendera byaturutse ku makimbirane aba bombi bagiranye bapfa amabuye y’agaciro bari bamaze gucukura mu buryo butemewe.

CIP Hassan avuga ko uko kutumvikana kwatumye uwo mugabo afata icyemezo kigayitse atema mugenzi we mu buryo bukabije.

Ati: ”Nyakwigendera n’uwo bari kumwe bacukuraga amabuye nta byangombwa bafite, baje kugirana amakimbirane none birangiye umwe ahasize ubuzima.”

Polisi yibukije abaturage bafite ingeso nk’iyo yo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe kuyicikaho, kuko bibaganisha ahabi kandi ko ababifatiwemo bahanwa hakurikije amategeko.

Umuvugizi yavuze ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kuvutsa mugenzi we ubuzima.

Hassan avuga ko uwatemwe yapfuye ageze kwa Muganga. Akavuga ko umurambo we uri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Remera Rukoma.

Bikorimana Pascal ukekwaho iki cyaha cyo gutema mugenzi we bikamuviramo urupfu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Rukoma kugira ngo akorerwe dosiye.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *