Ibyo ukwiye kumenya ku ndwara ya Hantavirus irimo kwica abantu

Hantavirus irimo kuvugwa ubu yakomotse mu mbeba

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko kirimo gukurikiranira bya hafi uko indwara ya Hantavirus iherutse kugaragara muri bimwe mu bihugu ihagaze.

Kugeza ubu iki cyorezo cyagaragaye mu bwato hagati y’ukwezi kwa Kane n’uku kwa Gatanu, ubwo bwato bwakoraga ingendo mu Nyanja ya Atlantic.

Imibare yo kugeza tariki 8 Gicurasi, 2026 igaragaza ko nibura abantu 8 banduye iyi ndwara, muri bo batatu barapfuye.

Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ku Isi, OMS/HWO yatangaje kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2026 ko ubwato bwagaragayemo icyorezo bwitwa MV Hondius bwabashije kugera ku nkombe mu mujyi wa Tenerife.

Yavuze ko abakozi ba OMS bariyo bakaba bakora ibishoboka ngo bakurikirane abagenzi bari mu bwato mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya.

Iyi ndwara yatangiye kumenyekana nyuma yo kwica bamwe mu bantu 150 bari muri buriya bwato bwa MV Hondius bari mu rugendo, bahera mu bwato kuko ibihugu byatinye kubakira.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima mu Rwanda (RBC), cyatangaje ko inzego z’ubuzima z’u Rwanda zatangiye gukurikiranira hafi uko indwara ya Hantavirus iherutse kugaragara muri bimwe mu bihugu bitandukanye ihagaze.

Dore ibyo ukwiye kumenya kuri iyi ndwara kugira ngo dukomeze kwirinda, bikaba biri mu nyandiko ndende twakuye ku rubuga rwa RBC.

Hantavirus ni indwara iterwa na virusi zikunze kuba mu ngugunnyi/inkegesi (rodents) cyane cyane imbeba Abantu bashobora kwandura binyuze mu:

  • Guhumeka umwuka wandujwe n’inkari, ibisigazwa, cyangwa amacandwe y’ingugunnyi/inkegesi
  • Gukora ahantu handuye umuntu akikora ku munwa, ku zuru, cyangwa mu maso;
  • Kurya cyangwa kunywa ibiribwa n’amazi byanduye;

Ubwoko bwa virusi yagaragaye muri iki cyorezo bwitwa Andes virus. Ni bwo bwoko bwonyine bwa Hantavirus buzwi bushobora kwandura hagati y’abantu, n’ubwo biba gake cyane kandi bigasaba kuba abantu bicaranye umwanya muremure cyane kandi begeranye.

Ibimenyetso bishobora kugaragara hagati y’icyumweru kimwe n’ibyumweru 8 nyuma yo guhura n’iyi virusi harimo:

  • Kugira umuriro mwinshi no gutitira
  • Kubabara umutwe
  • Kubabara imikaya no mu ngingo
  • Umunaniro
  • Kuribwa mu nda
  • Kugira isesemi, guhitwa no kuruka.

Igihe uburwayi bwakomeye, umuntu ashobora kugira:

  • Inkorora
  • Guhumeka nabi
  • Kubabara mu gatuza
  • Indwara zikomeye z’ubuhumekero.

Kubera ko ibi bimenyetso bishobora gusa n’iby’ibicurane (influenza/grippe), malaria cyangwa COVID-19, ni ingenzi kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu arwaye.

Kugeza ubu, mu Rwanda nta muntu uragaragaraho cyangwa, ukekwaho indwara ya Hantavirus

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) yafashe ingamba zo gukumira no gukurikirana iyi ndwara, harimo:

  • Gukaza ibikorwa ryo gusuzuma indwara zidasanzwe zirangwa n’umuriro mwinshi hamwe n’indwara zo mu buhumekero
  • Gukaza igenzura n’isuzuma ku bantu bakora ingendo ku mipaka no ku bibuga by’indege
  • Kongera ubushobozi bwo gupima indwara muri laboratwari
  • Guhugura no gukangurira abakozi b’ubuzima uburyo bwo kuyitahura hakiri kare no kuyivura
  • Gukomeza ubufatanye n’izindi nzego (One Health approach) mu gukurikirana ingugunnyi/ inkegesi n’izindi nyamaswa zo mu gasozi.

Kugeza ubu nta muti wihariye cyangwa urukingo ruraboneka rwa Hantavirus
Kwirinda ni bwo buryo bwiza bwo kuyirwanya.

Abaturwanda barasabwa:

  • Kugira isuku mu ngo, aho babika ibiribwa n’aho batuye
  • Gufunga imyenge n’ahandi ingugunnyi/inkegesi zishobora kunyura zinjira
  • Kubika neza ibiribwa n’amazi;
  • Gukaraba intoki kenshi
  • Kwirinda gukora ku ngugunnyi/inkegesi ndetse n’ibyo zashigaje
  • Kwambara udupfukamunwa n’uturindanyoki igihe cyo gusukura ahantu haba ingugunnyi
  • Kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agaragaje ibimenyetso, cyane cyane nyuma yo gukora urugendo cyangwa guhura n’ingugunnyi/inkegesi.

Ihutire ku ivuriro rikwegereye niba ugaragaje:

  • Umuriro mwinshi
  • Kubabara cyane umubiri wose
  • Guhumeka nabi
  • Cyangwa uribwa mu nda bihoraho cyane cyane igihe wahuye n’ingugunnyi/inkegesi cyangwa uvuye mu rugendo ahagaragaye icyorezo.
  • Irinde kwivura cyangwa gutinda kujya kwa muganga.

Uko watanga amakuru
Uruhare rwawe ni ingenzi mu gukumira no kurwanya ibyorezo. Hamagara umurongo 114 utange amakuru igihe ubonye ibi bikurikira:

  • Abantu benshi bafite uburwayi budasanzwe
  • Impfu zitunguranye zidasobanutse;
  • Ubwiyongere cyangwa impfu bidasanzwe by’ingugunnyi/inkegesi
  • Impungenge cyangwa ibihuha bijyanye na Hantavirus.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *