Umuganga ufasha abagore kubona urubyaro “batatwise” yafunzwe by’agateganyo

Urukiko rwakatiye Dr Semwaga gufungwa iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Dr Emmanuel Semwaga afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha akurikiranweho bifitanye isano n’akazi k’ubuvuzi akora.

Semwaga ni umuganga ku Bitaro bya ‘Mediheal Diagnostic and Fertility Centre’ mu Mujyi wa Kigali amaze igihe afunzwe akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibijyanye no gufasha ababuze urubyaro kurubona mu nzira zidakurikije amategeko.

BBC ivuga ko urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’uyu muganga rwabereye mu muhezo.

Dr Emmanuel Semwaga ni umuganga wita ku ndwara z’abagore w’inzobere mu bijyanye no gusama no kubyaza, by’umwihariko gufasha abashakanye babuze urubyaro.

Dr Semwaga afite izina rikomeye muri iki cyiciro nk’umwe mu baganga mbarwa mu Rwanda bafasha ababuze imbyaro kuzibona hakoreshejwe uburyo bwo guhuza intanga mu ikoranabuhanga rizwi nka IVF [In vitro Fertilisation’] no gufasha abifuza ababatwitira no kubakurikirana (surrogacy).

Mu Rwanda, itegeko rireba serivisi z’ubuvuzi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere y’abantu, ryasohotse muri Nzeri umwaka ushize, ririmo ingingo zemerera abantu bujuje ibisabwa gutwitira abandi, gutanga no kwakira intanga z’abandi, amasezerano abigenga, ibibujijwe n’ibyemewe, n’ibindi.

IVF ishobora kwifashishwa igihe muganga abonye bimwe mu bibazo bifitanye isano n’imiyoborantanga, intanga nke cyangwa zidafite imbaraga, abagore bagira ibihe by’uburumbuke bitameze neza n’ababuze urubyaro ku mpamvu zitazwi.

Iri koranabuhanga rifasha mu guhuza intanga ngabo n’intanga ngore hanze y’umubiri. Nubwo rihenze cyane ariko rifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’urubyaro birimo n’ubugumba.

UMUSEKE.RW

Share This Article