Babishyiramo ubwirasi bakibagirwa ko  ari igihugu dukorera- Perezida Kagame

Perezida Kagame yasabye abayobozi gushyira inyungu z'igihugu imbere

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bashya guharanira gushyira inyungu z’igihugu imbere aho kwirebaho bo ubwabo.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi mu nzego zitandukanye baherutse guhabwa inshingano.

Abo barimo Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Kajangwe Antoine Marie wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Col Bizimungu Claudien wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibokorwaremezo.

Yanakiriye indahiro z’abandi bayobozi bashya barimo Mbabazi Judith wagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane mu Rwego rw’Umuvunyi.

Harimo kandi Uwizeye James wagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS) na CP Theos Badege wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS).

Perezida wa  Repubulika yabibukije ko mu gihe bahawe inshingano baba bakwiye gutekereza ko bakorera umuturage, baharanira ko imibereho ye iba myiza.

Ati “ Kuba umuyobozi muri izi nzego za leta,  mbere na mbere ni ugukorera abaturage no guharanira imibereho yabo myiza. Buri wese muri mwe, ubu ashyizwe muri uyu mwanya w’izi nshingano kuko hari ubushobozi yifitemo cyangwa abantu bamubonyemo aho yari asanzwe akorera.”

Umukuru w’igihugu yabasabye  kandi kwirinda imikorere mibi mu kazi abibutsa ko  igira ingaruka ku muturage.

Ati “Imikorere mibi izana ibibazo byinshi bikomeye. Abagize imikorere mibi bo  ingaruka za byo zibageraho abandi baturage  byarabagezeho kera, batangiye gusa nk’aho babyishyura kandi atari bo babiteye. “

Perezida Kagame yabasabye gushyira inyungu z’u Rwanda imbere aho kwirebaho bo ubwabo.

Ati Ikindi ni uko abayobozi kenshi batajya bireba gusa , bakumva ko ari bo  mu by’ukuri.  Abayobozi bundi baza nyuma, ntabwo baza mbere mu nyungu ziva mu bikorwa byiza. Bibageraho ariko byagakwiye kubageraho nyuma. “

Akomeza ati “Abantu bamwe bashyize imbere inyungu zabo harimo kwibona ndetse bisa n’ibigiye kuba akamenyero, benshi babishyiramo n’ubwirasi bakibagirwa ko  ari igihugu dukorera atari ipiganwa ry’umuntu n’undi.

Iteka hagomba kuba inyungu z’igihugu  zishyizwe imbere. Maze iyo ukoreye neza igihugu, mu by’ukuri ntabwo inyungu zigera ku bandi zikagusiga. Nawe uba uri mu babyungukiramo. Ibyiza ni uko abantu  bakwiye kubibona batyo.”

Perezida Kagame yongeye kubibutsa amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu , ababwira ko  bakwiye guhora bashyira inyungu z’u Rwanda imbere.

Ati “ Sinzi niba abantu benshi batekereza  niba ko abagize urwo ruhare  bikerezaga cyangwa batekerezaga igihugu . Iyo biba baritekerezaga  gusa inyungu zabo  ntaho igihugu cyajyaga kugera na busa.”

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *