Urukiko rwagize umwere umukire ufite imodoka zirenga 25, ibibanza birenga 100, igorofa n’izindi nzu

Eliezer Niyitegeka avuga ko imitungo ye yayikoreye

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwagize umwere Eliezer Niyitegeka waregwaga kwigwizaho imitungo, aho yaregwaga ko ibyo atunze yabikuye mu ishyirahamwe yakoreragamo i Nyanza.

Izina Eliezer Niyitegeka ufatwa nk’umukire ufite imodoka zirenga 25, ibibanza birenga 100, amazu arimo igorofa n’ibindi si rishya mu itangazamakuru.

Eliezer yatangiye gukurikiranwa muri Mutarama mu mwaka wa 2025.

Ubushinjacyaha bumukurikirana bwavugaga ko imitungo atunze yayigwijeho binyuze mu nzira zitari zo, kuko yaniyitiriye ubuyobozi bw’abigisha gutwara imodoka na moto kuri sitade ya Nyanza.

Buri kinyabiziga ngo cyabaga kiri bukoreshwe ikizimani kigasoreshwa amafaranga ibihumbi cumi (Frw 10,000) ayo mafaranga Eliezer akayifunga, ndetse nta nayatangire inyemezabwishyu (facture).

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko imodoka itaratangaga ayo mafaranga yafatirwaga ibihano na Eliezer, rimwe na rimwe akaba yayifunga.

Ubushinjacyaha bumushinja ko yanyereje arenga miliyoni 300Frw aho imodoka zirenga 36 zasoreshwaga buri munsi zisora Eliezer akayifunga, mu gihe kirenga imyaka ibiri, bunemeza ko ariho yakuye iriya mitungo afite i Kigali.

Bimwe mu byaha yaregwaga harimo no kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze.

Eliezer Niyitegeka we aburana yahakanye ibyo aregwa, avuga ko we n’abandi bigishaga imodoka kuri sitade ya Nyanza, bakoze inama biyemeza kujya batanga amafaranga, gusa ayo mafaranga atari we wayakaga cyangwa ngo ayakire kandi ayo mafaranga yifashishaga nko kugura ibikoresho birimo amakona, intebe n’ibindi.

Eliezer kandi avuga ko ayo mafaranga yakwaga hari harashatswe ahandi bimukira baratangiye kuhakodesha ngo bazajye bahigishiriza gutwara ibinyabiziga, banahakorere ibizamini byo gutwara.

Eliezer kandi yemeza ko ayo mafaranga yakwaga yabikwaga kuri banki.

Eliezer mu rukiko ntiyahakanye ko imitungo yaregwaga atayitunze, ahubwo yemezaga ko yayikoreye, anaka inguzanyo mu mabanki aho yanemezaga ko afite ideni rya banki, kandi yari umuyobozi w’iseta (Site Manager) yabitorewe.

Eliezer Niyitegeka yafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza, aburana mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo maze urukiko rutegeka ko yakurikiranwa adafunzwe.

Icyo gihe ubushinjacyaha ntibwanyuzwe bwahise bujurira kiriya cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, rutegeka ko Eliezer yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo.

Kuva icyo gihe Elizer Niyitegeka yamaze umwaka urenga atagaragara mu ruhame, cyakora abakurikiranye aya makuru bemeza ko atigeze ahunga igihugu, ahubwo batazi uko yabigenzaga byanatumaga adafatwa ngo afungwe nk’uko urukiko rwari rwabitegetse.

Eliezer yongeye kwitaba mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye abamubonye bemeza ko yagiye kuburana mu mizi adafunze (ari hanze) nubwo urukiko rwari rwategetse ko yaburana afunzwe by’agateganyo, n’ubundi aburana ahakana ibyo aregwa.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye mu kwiherera rwafashe icyemezo ko Eliezer Niyitegeka agizwe umwere ku byaha byose aregwa.

Hari amakuru avuga ko Ubushinjacyaha butajuririye iki cyemezo, kandi imitungo ye yose yari yarafatiriwe ari mu nzira zo kuyigomboza akayaka inzego zayifatiriye.

Eliezer Niyitegeka ni umuntu wavuzwe cyane muri Nyanza mu bijyanye no kwigisha, ndetse no ku bashaka ibyangombwa bibemerera gutwara ibinyabiziga.

Iriya mitungo aregwa imyinshi muri yo iri i Kigali ari naho atuye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW I Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *