Umukozi wa SACCO arakekwaho gusambanya umukozi wo mu rugo

Urukiko rw'Ibanze rwa Ruhango

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwaburanishije ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo umukozi wa SACCO Bweramana usanzwe uregwa gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 30 y’amavuko.

Uwasambanyijwe akora mu rugo ruturanye n’iwabo w’uriya musore ukiba iwabo, akaba afite imyaka 23 y’amavuko.

Ubushinjacyaha burarega uyu musore ibyaha bitatu, ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.

Mu rukiko ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

Umushinjacyaha avuga ko taliki ya 16/06/2026 hatanzwe ikirego n’umugore w’imyaka 30 y’amavuko avuga ko ku mugoroba uriya musore w’imyaka 23 yaje mu rugo, arakomanga maze uriya mugore arafungura, abaza uwo musore ati “Ese uranzi?”

Umusore amusubiza agira ati “Ntabwo nkuzi”.

Ni bwo ngo yahereye aho aramuniga amujyana mu bihuru (mu ishyamba) amusambanya ku gahato.

Icyaha ngo cyabereye mu mudugudu wa Buhanda, mu kagari ka Nyakogo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango.

Umushinjacyaha avuga ko zimwe mu mpamvu zikomeye zituma urega akekwa, harimo imvugo z’urega kandi bigaragara ko yakubiswe akagira ibikomere mu kanwa, agakurwa iryinyo, ndetse akanabyimbirwa.

Umushinjacyaha ati “Uri imbere y’urukiko na we ubwe yemera ko yasambanye n’uriya mugore, ariko akavuga ko bari babyumvikanye, gusa kuri twe ntabwo aribyo kuko ntiwasambana n’umuntu mwumvikanye ngo anigwe, akubitwe cyangwa ngo akurwe iryinyo.”

Umushinjacyaha avuga ko abatangabuhamya barimo umuyobozi wa DASSO mu murenge wa Kinihira, bavuga ko bumvise uregwa atabaza baratabara basanga yakomeretse, ndetse imyenda ye yacitse.

Raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko uriya mugore yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato aranakubitwa, kandi hari amafoto abigaragaza.

Uregwa ngo yataye imyenda yari yambaye aho byabereye, ndetse muri iyo myenda yataye harimo telefone banarebye sim card ibaruyeho basanga ni iye, kandi yahunze kuko uwakorewe icyaha yari atabaje.

Umushinjacyaha arasaba ko uyu uregwa yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo, kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha aregwa, kandi arekuwe yakotsa igitutu abatangabuhamya, akoresheje imbaraga nk’uko yazikoresheje kuri uyu mugore amukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, cyangwa akaba yatoroka ubutabera bitewe n’uburemere bw’ibyaha aregwa.

Uregwa ahawe ijambo yemeye ko yasambanye n’uriya mugore, kuko bari inshuti banasanzwe basambana.

Umucamanza ati “Ni iki kigaragaza ko mwari musanzwe musambana?”

Uyu uregwa ati “Twari twumvikanye ko njya kumureba nimugoroba, nanagiye aho yabaga ndakomanga ndafungurirwa.”

Yavuze ko atakubise uriya mugore, kandi akavuga ko nta biyobyabwenge anywa.

Me Karuranga Salomo wunganira uyu uregwa na we yahawe umwanya avuga ko umukiliya we yaryamanye n’uyu mugore babyumvikanye, kandi bitagize icyaha.

Umunyamategeko Karuranga Salomo avuga ko abo batangabuhamya nta n’umwe uvuga ko uriya mugore yavugije induru, akavuga ko nta ntwaro yigeze isanganwa umukiliya we, cyangwa uwo mugore.

Me Karuranga ati “Nta mbaraga amurusha uretse kwitwaza ngo uyu ni umusore. Ariko umuntu umurusha imyaka irindwi, ni myinshi kandi kuvuga ko abagabo bagira imbaraga ntibikabe urwitwazo Nyakubahwa Perezida w’inteko iburanisha.”

Me Karuranga Salomo yavuze ko umukiliya we yari afitanye gahunda yo kuza gusambana n’uriya mugore nk’uko byari bisanzwe, ngo aragenda arakomanga arafungurirwa, noneho uriya mugore usanzwe ari umukozi wo mu rugo banaturanye n’iwabo (w’uyu uregwa) asigira telefone umwana wo muri ruriya rugo w’imyaka itanu.

Nyirabuja w’uriya mukozi ngo yaje gutelefona umukozi, telefone yitabwa n’uriya mwana kuko ari we wari wayisigaranye.

Nyirabuja ageze mu rugo abaza umwana aho umukozi yagiye, maze umwana amubwira ko umukozi yatwawe n’umugabo,  umwana agenda amwereka aho banyuze.

Kuko uyu uregwa ngo yariho asambana mu ishyamba, (cyangwa se mu gihuru) agira isoni ariruka, ngo nibwo umugore na we kubera isoni n’ikimwaro yagiye kurega.

Me Karuranga Salomo akavuga ko amafoto agaragaza ko uriya mugore yakomeretse, nta gishya kuko basambaniraga mu mabuye no mu mifatangwe.

Ati “Si muri hoteli basambaniraga, yewe n’uregwa yarakomeretse ni uko ibikomere bimaze gukira, naho iyo myenda bavuga y’uriya mugore yacitse, nta n’uwatinya kuvuga ko ari abantu bayiciriye.”

Umucamanza ati “Ni iki kigaragaza ko ari abantu bayiciriye?”

Me Karuranga Salomo na we asubiza ati “Ni uburyo iciyemo Nyakubahwa Perezida w’inteko iburanisha kandi birigaragaza.”

Me Karuranga Salomo yabwiye urukiko ko abatangabuhamya bose bahageze nta nduru bumvise ivuzwa n’uriya mugore, ahubwo akana ari ko kerekanye inzira banyuze bajya gusambana.

Umunyamategeko Karuranga Salomo ashingiye ko umukiriya we ari umukozi wa SACCO Bweramana, akaba ari umunyeshuri muri kaminuza, akaba aba iwabo ndetse akaba arwaye ihungabana aho afata imiti, arasaba ko yakurikiranwa adafunze kuko igihe ubutabera bwamushakira butamubura, kandi urukiko rwanamutegeka ibyo yubahiriza.

Umushinjacyaha yongeye gusaba ijambo ati “Nyakubahwa Perezida, mumbarize uregwa ko bavuze ko bari basanzwe basambana, kuki batagiye aho bari basanzwe basambanira bakajya mu bihuru?”

Umushinjacyaha ati “Eh, ni umukozi wa SACCO, ngo ni umunyeshuri? Nyakubahwa Perezida w’inteko iburanisha icyo umuntu yaba ari cyo cyose ntikimuha uburenganzira bwo gukora icyaha.”

Uyu uregwa asubiranye ijambo, yabanje gusubiza umushinjacyaha ati “Impamvu tutagiye aho twari dusanzwe dusambanira byari ukugira ngo nyirabuja naza atamubura, kandi yari yasigaranye umwana muto. Twagiye hafi aho kugira ngo umwana namukenera ahite amubona byoroshye.”

Umunyamategeko Karuranga Salomo wunganira uregwa yavuze ko umugore bavanye mu rugo ntatakire aho, bakarinda iyo bagera mu gashyamba bakaryamana, “ngo banamaze umwanya”.

Ati “Mwebwe ntacyo mwumvamo? Munibuke erega ko uyu mugore arusha imyaka irindwi umukiliya wange.”

Me Karuranga Salomo ati “Ikindi kigaragaza ko bari bumvikanye umugore ari mu nzira zo kuzaza kuvuga ko ibyo yavugiye mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha byose bitari ibyo, ahubwo bari bumvikanye.”

Umushinjacyaha akimara kumva ibyo kuza kwivuguruza k’uriya mugore yahise arangurura ijwi ati “Uwo mugore ari hano mu rukiko? Hari uwaje hano mu rukiko?”

Abantu bose bahanze amaso mu bari baje kumva uru rubanza, ariko birangira umugore abuze.

Umucamanza yahise abwira uregwa n’umwunganizi we mu mategeko, ko niba uwo mugore azivuguruza yazabikora mbere y’uko icyemezo gifatwa.

Umucamanza yatangaje ko azafata icyemezo muri uku kwezi Kwa Nyakanga 2026

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *