Umuganga yahamijwe kwica abarwayi 15

umuganga yahamijwe kwica abawaryi akoreseheje uruvange rw'imiti yica

Urukiko rwo mu Mujyi wa Berlin mu Budage rwakatiye igifungo cya burundu umuganga w’inzobere mu kwita ku barembye nyuma yo kumuhamya kwica abarwayi 15.

Uyu muganga w’imyaka 41, wahawe izina  rya Johannes M yahamijwe kwica abagore 12 n’abagabo batatu hagati ya Nzeri 2021 na Nyakanga 2024.

Abahitanywe na we bari bafite imyaka iri hagati ya 25 na 94. Nubwo bose bari basanzwe barembye, urukiko rwavuze ko igihe bapfiriye kitari cyageze, bityo ko ibikorwa bye byihutishije urupfu rwabo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uwo muganga yajyaga asura abarwayi mu ngo zabo, akabatera uruvange rw’imiti yica atabanje kubibasabira uburenganzira cyangwa ngo babyemere.

Bwavuze kandi ko nyuma yo kubica yakundaga kugerageza gusibanganya ibimenyetso, harimo no gutwika amazu y’abo yari amaze kwica.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko muri Nyakanga 2024,yishe abarwayi babiri ku munsi umwe, nyuma akagerageza gutwika inzu y’umwe muri bo kugira ngo ahishe ibimenyetso, ariko umugambi we ntiwamira.

Uyu muganga my rukiko yakundaga guceceka. Mu kwezi gushize ni bwo yemeye ko yishe abarwayi 12.

Yabwiye urukiko ko yabikoraga yumva ari ukubaruhura. Yagize ati “Muri ibyo byose, numvaga ari cyo cyiza kuri buri wese.”

Nubwo yemeye bimwe mu byaha, ubushinjacyaha buvuga ko iperereza rikomeje ku zindi manza 76 rishobora kugaragaza ko umubare w’abo yishe urenze kure abo amaze guhamywa.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *