Umugabo yaraye ku nshuti ye bucya yapfuye

Kamonyi ni mu ibara ritukura cyane

Kamonyi: Umugabo w’imyaka 70 y’amavuko yagiye kurara ku nshuti ye, bagiye kumubyutsa basanga yashizemo umwuka, amakuru avuga ko iyo nshuti ye yatawe muri yombi.

Urupfu rwa Mutabazi Jean Pierre, rwabereye mu Mugududu wa Kibuye, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Kayenzi, gusa iwe hakaba hari mu Mudugudu wa Kayonza, Akagari ka Kigwene muri uyu Murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, Nsengiyumva Pierre Célestin, yavuze ko Mutabazi Jean Marie Vianney na mucuti we Mbonigaba Edouard basanzwe bakora akazi ko kurara izamu mu birombe by’amabuye y’agaciro, baratahana afata icyemezo cyo kuharara, bagiye kureba impamvu atabyuka basanga yapfuye.

Ati: “Yagiye kurara kuri iyo nshuti ye yumva afite intege nkeya, bwakeye yapfuye.”

Gitifu Nsengiyumva avuga ko Mutabazi Jean Marie Vianney yashatse umugore baza gutandukana mu buryo butemewe ubu akaba yibanaga.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko uyu Mbonigaba Edouard wacumbikiye Mutabazi, yamaze gufatwa kugira ngo akorweho iperereza ku cyateye urupfu rwa Mutabazi.

Ayo makuru akavuga ko umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Abaduhaye amakuru bakavuga ko uyu Mbonigaba Edouard akiri mu maboko y’Inzego z’Ubugenzacyaha mu gihe iperereza rikomeje.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *