Bugesera: Urubyiruko rwungutse ubumenyi n’igishoro cy’ibikoresho by’imyuga

Urubyiruko 158 rwo mu Karere ka Bugesera rwahawe impamyabushobozi n’ibikoresho by’imyuga nk’igishoro cyo gutangira imirimo, nyuma yo gusoza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro rwize mu gihe cy’amezi atandatu muri Marcegaglia VTC.

Ibirori byo gutanga izi mpamyabushobozi byabereye mu Murenge wa Rilima kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga 2026, bikaba byanajyanye no kwizihiza imyaka 10 iki kigo kimaze gikorera muri aka karere.

Abasoje amasomo bavuga ko ubumenyi bahawe bwabafashije kubona akazi ndetse abandi bagatangira kwihangira imirimo mu bijyanye n’ibyo bize.

Musoni Pacifique, warangije amasomo yo gusudira, yavuze ko yinjira muri iri shuri nta bumenyi yari afite, ariko ko nyuma yo guhugurwa yatangiye kubona ibiraka ndetse abasha no kubona amafaranga yo kugura ibikoresho bimufasha kunoza umurimo we.

Ati: “Iyo ubonye ayo mafaranga hari icyo bihindura mu buzima. Nagize amahirwe yo kuza kwiga imyuga y’igihe gito kandi ngomba kuyabyaza umusaruro, kuko ubuzima bwo hanze buragoye kandi bisaba ko buri muntu aba azi icyo gukora.”

Rwagaju Desire, Umuyobozi Mukuru wa Fondazione Marcegaglia Onlus mu Rwanda, yavuze ko kwiga imyuga ari kimwe mu bisubizo bifasha urubyiruko kwiteza imbere no kubona amahirwe ku isoko ry’umurimo.

Ati: “Hari abanyeshuri bahawe ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe muri iki kigo, birimo imashini zidoda, imashini zisudira ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu myuga itandukanye.”

Yasabye abarangije amasomo gukoresha neza ubumenyi bahawe, bakaba abanyamwuga bakora imirimo ifite ireme, bakirinda ingeso mbi kandi bagaharanira guteza imbere imibereho yabo, imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Rwagaju Desire, Umuyobozi Mukuru wa Fondazione Marcegaglia Onlus mu Rwanda

Geoffrey Rutagambwa, Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB), yavuze ko amasomo y’imyuga afasha kugabanya ubushomeri kuko abayarangije babona ubumenyi bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ati: “Abanyarwanda bagira ubwo bumenyi, bikagabanya umubare munini wo gukoresha abanyamahanga, kandi natwe ako kazi tugakeneye.”

Yongeyeho ko guteza imbere imyuga bijyanye na gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije guteza imbere inganda, kuko inganda zikeneye abakozi bafite ubumenyi bujyanye n’ibyo zikora.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye abahawe impamyabushobozi ko bafite inshingano zo gukoresha neza ubumenyi bahawe kugira ngo bugire uruhare mu guhindura imibereho yabo n’iy’igihugu.

Ati: “Ni intangiriro y’urugendo rushya rw’abanyamwuga, ba rwiyemezamirimo n’abaturage biteguye kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.”

Yavuze ko u Rwanda rukeneye abantu bafite ubumenyi, ikinyabupfura, umurava, ubushobozi bwo guhanga udushya no guhangana n’impinduka ku isoko ry’umurimo.

Ati: “Kwiga imyuga n’ubumenyingiro si amahitamo asanzwe gusa, ahubwo ni imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.”

Yasabye abarangije amasomo gukomeza kwihugura kuko ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, anabasaba gukoresha neza ibikoresho bahawe.

Marcegaglia VTC iherereye mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, yigisha imyuga itandukanye irimo gusudira, kudoda, kubaka, gutunganya ubwiza n’imisatsi, guteka ndetse n’indi.

Kugeza ubu iri shuri rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo mu Rwanda abantu barenga 1,271, aho abagera kuri 278 bahangiwe imirimo.

Meya Mutabazi yasabye abasoje aya masomo kurangwa n’ikinyabupfura n’umurava
Bahawe ibikoresho basabwa kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere

Basabwe kuba ba bandebereho aho batuye

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Bugesera

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *