Amakipe y’Umujyi wa Kigali yahinduriwe amazina

Nyuma y’impinduka zakozwe mu miyoborere y’amakipe aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, AS Kigali na AS Kigali Women Football Club, zamaze guhabwa amazina mashya ashimangira ubufatanye n’umuterankunga wayo.

Ibi byabereye mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe, yahuje abanyamuryango ba AS Kigali na AS Kigali WFC, ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026.

Abanyamuryango bemeje ko ikipe y’abagabo yitwa Kigali Football Club mu gihe iy’abagore yiswe Kigali Women Football Club. Hemejwe kandi ko ubuyobozi bw’ikipe y’abagabo ari na bwo buzakurikirana ikipe y’abagore.

Hanashyizweho kandi Urwego Rukuru [Supreme Organ], rugizwe na Nduwayezu Alfred, Urujeni Gertrude na Murekatete Patricie.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi Nteko Rusange, ni Uwimana Clarisse wagizwe Visi Perezida asimbuye Kankindi Anne-Lise Lida uherutse kwegura kuri izi nshingano ndetse ubwegure bwe bukemezwa n’abanyamuryango.

Amakuru yandi UMUSEKE wamenye, ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe, bwifuza gushyira imbaraga muri makipe y’abato mu bahungu n’abakobwa aho bivugwa ko uyu mwaka w’imikino 2026-27, hazashyirwaho abatarengeje imyaka 17.

Amakipe aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yahinduriwe amazina

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *