Nyaruguru: Abantu 34 banyoye ikigage mu biroribyabaye mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, umwe yahasize ubuzima, kugeza ubu abantu 23 baracyari kwa muganga bivuza ingaruka icyo kinyobwa cyabagizeho.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ruheru, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Ruyenzi mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko kuva tariki 25/7/2026 kugeza uyu munsi ukwezi gushize banyoye ikigage mu birori, ariko ngo kuva bamwe bakinywaho hari abagiye bajya kwa muganga mu bihe bitandukanye, ndetse nyiri gukoresha ibirori yahise apfa.
Abaturage bavuga ko ubu hari abakirwariye mu bitaro bagakeka ko icyo kigage gishobora kuba cyari gihumanye, mu gihe Polisi n’izindi nzego bavuga ko harimo gukorwa iperereza kuri iki kibazo.
Umwe mu baturage avuga ko nyuma yo kunywa kuri icyo kigage bamwe mu bakinyweyeho batangiye kugenda bahura n’ingaruka mu bihe bitandukanye.
Ati: “Icyaduteye impungenge ni uko bitabaye ku muntu umwe gusa. Hari abantu benshi banyoye kuri icyo kigage nyuma baza kugira ibibazo bitandukanye. Kuri njye, ibyo bituma nkeka ko hashobora kuba hari ikibazo cyari muri icyo kigage, twe dukeka ko bari bakiroze.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, NSHIMIYIMANA Vedaste avuga ko abantu 34 bamaze gukurikiranwa kwa muganga nyuma y’ibi birori, bakaba baragiye bivuza mu bihe bitandukanye.
Avuga ko muri abo barwayi harimo nyiri urugo wenze ikigage wapfuye, mu gihe bamwe bamaze gukira bagataha.
Kugeza ubu, abantu bagera kuri 23 baracyari kwa muganga, aho bakomeje gukurikiranwa no kuvurwa, mu gihe abandi bamaze gukira.
Ati: “Turakeka ko uburwayi bafite bukomoka ku binyobwa banyoye, bikekwa ko bishobora kuba bitari bitunganyijwe neza.”
Uyu muyobozi avuga ko ibyo birori byari byamenyeshejwe inzego bireba, ndetse ababiteguye bakaba bari barasabye uburenganzira bwo kubikora.
Ati: “Ibyo birori byabaye bari babisabiye uburenganzira, babimenyekanishije. Turakeka ko bishobora kuba bitari biteguwe neza. Biracyakurikiranwa…’’
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ku bufatanye na RIB iperereza kuri iki kibazo riri gukorwa kugira ngo hamenyekane imiterere yacyo.
Ati: “Iperereza ririmo rirakorwa kugira ngo hamenyekane imiterere y’iki kibazo.’’
Akomeza avuga ko Polisi isaba abaturage kwirinda, gukumira no kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ikanabasaba gukurikiza amabwiriza ajyanye n’isuku n’umwimerere w’ibinyobwa.

UMUSEKE.RW
