Abaturage bo mu kagari ka Kabuye mu murenge wa Nyakarenzo barishimira ko iwabo ubujura bwari bubazengereje bwacitse binyuze mu gushyira imbaraga mu irndo rya gakondo.
Aba baturage babwiye UMUSEKE ko bari bahangayikishijwe n’ubujura bwari bubarembeje, bwakorwaga ku manywa bagashikuzwa telefoni, bakibwa mu nzu, cyangwa bakibwa amatungo.
Kuri ubu ngo bafatanyije n’inzego zitandukanye, irondo rya gakondo rishyirwamo imbaraga, ubujura bwaracitse bafite umutekano.
Rwigamba Jonas, akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, yavuze ko no kwitaba telefoni uri mu modoka cyangwa kuri moto byagoranaga bitewe n’abajura.
Ati “Hano iwacu ubujura bwari bukabije, bashamuzaga telefoni abagenzi bari mu modoka, mu ngo bibaga amatungo, ubu byarakosotse umuturage araryama agasinzira.”
Benimana Damascene ni umuturage ukorera ubucuruzi mu isanteri ya Mashya, yavuze ko no ku manywa y’ihangu abaturage bibwaga.
Ati “Abajura bari batuzonze batoboraga inzu bakiba, ku manywa y’ihangu baragufatiraga bakakwiba. Ku mugoroba nta mururage wagendaga, twafatanyije n’inzego zitadukanye bwaracitse.”
Dushimimana Jean Baptiste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakarenzo, yahamirije UMUSEKE ko hashize amezi abiri bashyize imbaraga mu irindo rya gakondo, ngo birimo gutanga umusaruro.
Ati “Nyuma yo kubona ko irondo ry’umwuga nta mbaraga rifite, tumaze amezi abiri dushyize imbaraga mu mikorere y’irodo rya gakondo, abaturage barabyumva kandi biri gutanga uusaruro.”
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, yakomeje ashimira abaturage uko bari kubyitabira, yanabibukije kandi gukomeza gushyira imbaraga mu kwicungira umutekano no gutangira amakuu ku gihe.
Ati “Ubutumwa duha abaturage b’umurenge wa Nyakarenzo turabibutsa ko umutekano uhera ku muntu ku giti cye, turabasaba ko bakomeza kwicungira umutekano batangira amakuru ku gihe.”
Imibare itangwa n’ubuybozi bw’umurenge Nyakarenzo igaragaza ko mu gihe cy’amezi abiri hagaragaye ibikorwa by’ubujura inshuro ebyiri zonyine nabwo bwakozwe ku manywa.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI

