Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bibumbiye mu ihuriro C64, batangaje ko bateganya kujya mu Mujyi wa Goma guhura n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila ubu uyoboye Umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front for the Refoundation of the Nation (FRN), mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’ibibazo bya politiki n’umutekano biri mu gihugu.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bwavuze ko butemera ko abanyapolitiki bajya mu bice bufata nk’ibigenzurwa n’umwanzi.
Mu kiganiro Moïse Katumbi yagiranye na Jeune Afrique yemeje ko ateganya kujya i Goma ari kumwe na Augustin Matata Ponyo, kugira ngo bahure na Joseph Kabila, uri muri uwo mujyi umaze igihe ugenzurwa n’umutwe wa FRN wasimbuye AFC/M23.
Katumbi yavuze ko kuba Kabila ari muri Goma bidakwiye kuba impamvu yatuma batamugenderera, kuko uwo mujyi uri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi Kabila akaba ari Umunye-Congo.
Ati “Tuzajyana i Goma. Goma iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kabila ni Umunye-Congo.”
Yagaragaje ko kuganira na Kabila bidakwiye gufatwa nk’ikibazo, mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa na bwo bukomeje kugirana ibiganiro n’uruhande rwa FRN i Doha muri Qatar.
Ati “Guverinoma imwe ya Congo ikomeje kuganira na FRN i Doha.”
Katumbi yavuze ko ihuriro C64 rigizwe n’abanyapolitiki bakomeye barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Jean-Marc Kabund, Augustin Matata Ponyo na Delly Sesanga, rihangayikishijwe n’uko guhindura Itegeko Nshinga no gukoresha intwaro mu guhindura ubutegetsi bishobora gukomeza gukururira igihugu ibibazo.
Yagize ati “Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tubuze inzira abari i Kinshasa bashaka kurenga ku Itegeko Nshinga n’abafata intwaro, bityo tubashe kubona ubwumvikane binyuze mu mahoro.”
Iri huriro riherutse gutangaza ko ryifuza kuganira na Perezida Félix Tshisekedi ndetse na Joseph Kabila, hagamijwe gushaka igisubizo cy’ibibazo bya politiki n’umutekano byugarije Congo.
Katumbi yasobanuye ko abanyamuryango ba C64 bari i Kinshasa ari bo bazahura na Tshisekedi, mu gihe we na Matata Ponyo, bari mu buhungiro, bateganya kujya i Goma.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bwavuze ko butemera ko abanyapolitiki bajya mu bice bufata nk’ibigenzurwa n’umwanzi batabiherewe uburenganzira.
Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Jacquemain Shabani, yabwiye Jeune Afrique ko nta munyapolitiki ukwiye kujya mu bice nk’ibyo agiye guhura n’ababirimo, atabanje kubiherwa uburenganzira na Guverinoma ya Kinshasa.
Shabani yavuze ko na Joseph Kabila ubwo yajyaga iGoma yavugaga ko agiye kuganira n’ihuriro AFC/M23, birangire ashinze FRN.
Ati “Ndagira ngo mbibutse ko uwahoze ari Perezida yagiye i Goma avuga ko agiye kuganira. Nyuma yerekana uruhare rwe.”
Yavuze ko ibyo byatumye Leta itizera ko abandi banyapolitiki bajya muri ibyo bice bagamije ibiganiro gusa, bityo ko abazarenga kuri ayo mabwiriza bashobora gukurikiranwa hakurikijwe amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

