Rivers United yo muri Nigeria, yafatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu nyuma yo kwanga ko umukino wayo utambutswa kuri televiziyo.
Yakuweho amanota atatu inashyirwaho ibitego 3-0 kuri uwo mukino, inategekwa gutanga miliyoni 11.140$.
Ibi bihano byafashwe kubera ko iyi kipe yanze ko herekenwa umukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona ya Nigeria ubwo bakinaga na Rangers International kuri Stade yayo.
Rivers United yanze ko uyu mukino ucishwa kuri televiziyo, bituma ifatirwa ibihano n’Ishyirahamwe rya Ruhago iwabo [NPFL].

UMUSEKE.RW

