Ba rwiyemezamirimo basabwe kurinda ibirango n’indangarubuga by’ubucuruzi bwabo

Ba rwiyemezamirimo n’abafite ibikorwa by’ubucuruzi basabwe kwandikisha no kurinda ibirango by’ibicuruzwa na serivisi batanga, ndetse n’amazina y’indangarubuga (domain names) bakoresha kuri murandasi, kugira ngo birinde ko byiganwa cyangwa bigakoreshwa n’abandi batabifitiye uburenganzira.

Ibi byagarutsweho ku wa 10 Ugushyingo 2026, mu nama yahuje ba rwiyemezamirimo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Abakoresha Murandasi no Guteza Imbere Indangarubuga ya .rw (RICTA).

Ruhima Blaise, ukora mu ishami rya RDB rishinzwe kwandikisha ubucuruzi n’ibirango, yavuze ko kutandikisha no kurinda indangarubuga bishobora gushyira ubucuruzi mu kaga, cyane cyane mu gihe hari abandi bashobora kubikoresha mu bikorwa bitandukanye.

Yagize ati: “Mumenye ko ubucuruzi bw’umuntu ari umutungo w’agaciro ukwiye kurindwa byimazeyo. Kutabikora bishobora kumushyira mu kaga.”

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ingabire Grace, na we yasabye ba rwiyemezamirimo gushyira imbaraga mu kwandikisha no kurinda amazina n’ibirango by’ubucuruzi bwabo, ashingiye ku kuba ibikorwa byinshi by’ubucuruzi bikomeje kwagukira kuri murandasi.

Yagize ati: “Turabasaba kugana RDB na RICTA kugira ngo babafashe kwandikisha no kurinda umutungo wabo, birinde ko wigana cyangwa ukoreshwa n’abandi batabifitiye uburenganzira.”

Nibiyizi Irene, ufite sosiyete yitwa Euski Design Ltd, yavuze ko yitabiriye iyi nama agamije kurushaho gusobanukirwa uburyo yarinda ibirango n’indangarubuga sosiyete ye isanzwe ikoresha.

Yagize ati: “Kimwe mu byatumye nitabira iyi nama ni uko hari byinshi nifuzaga kumenya, kuko sosiyete yacu ifite indangarubuga. Nari nje gusobanukirwa neza uko twayirinda kugira ngo idufashe no kubyaza umusaruro amahirwe ari kuri murandasi.”

Mu Rwanda, kwandikisha ikirango cy’ubucuruzi muri RDB bisaba amafaranga ibihumbi 40 Frw. Aya mafaranga ashobora kwiyongera bitewe n’icyiciro cy’ubucuruzi icyo kirango gisabirwa kurindwamo.

PRINCESS MUGISHA / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *