Tshisekedi yafashe umwanzuro ku matora ya referandumu

Perezida Tshisekedi yemeje amatora ya referandumu

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yashyizeho itegeko rishya ryemeza rikanagena uburyo amatora ya referandumu azajya ategurwa akanakorwa, intangiriro ya mbere y’ihindurwa rya manda umukuru w’Igihugu yemerewe, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinja bamushinja gutegura uyu mugambi kugira ngo azongere kwiyamamariza kuyobora igihugu mu 2028.

Iri tegeko  ryashyizweho umukono na Tshisekedi ku wa 9 Ugushyingo 2026, rikaba ryarakomotse ku mushinga watanzwe n’Umudepite Paul-Gaspard Ngondankoy,  nyuma wemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite n’Umutwe wa Sena.

Igitekerezo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga cyaturutse mu ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi. Abayoboke baryo bagaragaje ko bifuza ko uyu muyobozi yakwemererwa guhatanira manda ya gatatu kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukemura ibibazo igihugu gifite.

Bavuga ko akandi umushinga w’Itegeko rya referandumu izatorerwamo niba manda umukuru w’Igihugu zakongerwa, ibyaharurira inzira Tshisekedi akaziyamamaza mu 208, ushingiye ku ngingo ya gatanu y’Itegeko Nshinga rya RDC, ivuga ko ubusugire bw’igihugu ari ubw’abaturage, bakabukoresha mu buryo butaziguye binyuze muri referandumu cyangwa amatora, cyangwa mu buryo buziguye binyuze ku bahagarariye abaturage.

Iyi referandumu yemejwe mu gihe abanyapoliti batavuga rumwe n’ubutegetsi bihurije mu kiswe ‘C64’ bari bamaze iminsi bavuga ko kwemeza referandumu nta kindi bigamije uretse gutuma Perezida Felix Tshisekedi azongera akiyamamaza mu matora ya 2028 kandi manda ze ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga zizaba zararangiye.

Abagize C64 barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Jean-Marc Kabund, Augustin Matata Ponyo na Delly Sesanga, bagiye bakora imyigaragambyo ikomeye bamagana uyu mugambi ndetse nyuma bumvikana n’ubutegetsi ko hagiye kuba ibiganiro rusange bizaganirwamo ibibazo byose bya politiki biri mu gihugu.

Ku rundi ruhande, abashyigikiye Perezida Tshisekedi bavuga ko abaturage ari bo bafite ububasha bwo kwifatira ibyemezo ku bibareba, bityo ko bagomba guhabwa umwanya wo kugaragaza ubushake bwabo binyuze muri referandumu, aho bazahitamo Oya cyangwa Yego.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *