Abana 200 bo mu miryango itishoboye bahawe ibikoresho by’ishuri

Abana 200 bo mu turere twa Rusizi na Nyamashake, bavuka mu miryango itishoboye, bahawe ibikoresho by’ishuri mu rwego rwo kubafasha gutangira igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022-2023.

Iki gikorwa cy’ubugiraneza cyakozwe n’Abaislamu 75 bibumbiye mu itsinda ryitwa Kamembe Fiisabillahi Group ( Shakijuru) ku bufatanye n’Umryango w’Abaislam mu Rwanda.

Ibikoresho by’ishuri byahawe aba bana b’Abaislamu n’abo mu yandi madini n’amatorero bigizwe n’amakayi, amakaramu n’ububiko bwabyo.

Abana bahawe ibyo bikoresho bavuga ko bitari byoroshye kubibona kubera ko bihenze ku isoko.

Kwihangana Pacific ugiye kujya mu mashuri yisumbuye yijeje abo bagiraneza ko azakoresha neza impano bamuhaye akazitwara neza mu ishuri.

Yagize ati“Mu rugo ntabwo twishoboye, turi abana batatu twese twahawe ibikoresho by’ishuri umubyeyi wacu ntabwo yari kutubonera ibikoresho, turashimira aba bantu bitanze Imana ibahe umugisha”.

Umubyeyi witwa Aisha Ali wo mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe yavuze ko yishimiye ko abana be bagiye kujya ku ishuri bafite ibikoreshobyuzuye.

Yagize ati ” Iyi minsi bragoye, twe tugize amahirwe yo kuba badufashije bakaduha amakaye y’abanyeshuri, Imana ibahe ibyiza bari hano ku Isi no ku munsi w’imperuka”.

Mbarushimana Qudrat Saidi,Umuyobozi wa Kamembe Fiisabilillah Group yavuze ko nubwo uyu mushinga wo gutanga ibikoresho by’ishuri aribwo ugitangira, bifuza ko mu yaka iri imbere abana bazajya bishyurirwa Minerval n’impuzankano z’ishuri.

- Advertisement -

Yagize ati ati “Umushinga wo gutanga ibikoresho by’ishuri nibwo ugitangira, turifuza ko mu myaka iri imbere tuzaguka, tugatanga impuzankano z’ishuri, ibikoresho, ibiryamirwa n’amafaranga y’ishuri”.

Yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo bakabereka ko bagomba gufata  neza ibyo bikoresho ndetse n’abana bakiga cyane kugira ngo bazatsinde neza amasomo.

Ibikoresho by’ishuri byatanzwe bifite agaciro ka 1,342,379 y’amafaranga y’u Rwanda byahawe abana biga kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatatu w’ayisumbuye.

Ababyeyi n’abana bahawe ibikoresho by’ishuri basabiye umugisha abagiraneza
Ababyeyi ngo ntibari kwigondera ibikoresho by’ishuri
Abatanze ibi bikoresho bavuga ko mu bihe biri imbere bazatanga na Minerval

 

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi