Chriss Eazy agiye gutaramira i Bujumbura

Chriss Eazy ategerejwe mu Burundi

Umuhanzi w’Umunyarwanda Chriss Eazy agiye gutaramira abakunzi b’umuziki we mu gihugu cy’u Burundi, mu gitaramo cyiswe “Sisi Wenyewe Event” giteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026.

Iki gitaramo kizabera ahazwi nka Source du Nil, aho imiryango izafungurwa guhera saa cyenda z’amanywa (15:00), abakunzi b’uyu muhanzi bakabona umwanya wo kwishimana na we.

Abategura iki gitaramo bashyizeho ibyiciro bitatu by’amatike kugira ngo abantu bafite ubushobozi butandukanye bazabashe kucyitabira.

Itike isanzwe izagura amafaranga 30.000 Fbu, iya VIP igure 60.000 Fbu, mu gihe abifuza imyanya ya VVIP bazishyura 600.000 y’Amarundi.

Iki gitaramo kizaba umwanya ku bakunzi ba Chriss Eazy wo kumubona imbonankubone, bakaririmbana na we ndetse bakabyinana indirimbo ze zakunzwe.

Kujya gutaramira mu Burundi biri mu bikorwa bigaragaza uburyo umuziki nyarwanda ukomeje kwagura imbibi, aho abahanzi b’Abanyarwanda bagenda bagera ku bakunzi babo mu bindi bihugu byo mu Karere.

Ni urugendo kandi rutanga amahirwe yo kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga no gukomeza kubaka umubano hagati y’abahanzi n’abakunzi b’umuziki bo mu bihugu bitandukanye.

PRINCESS MUGISHA / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *