Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yari muri Stade Amahoro ubwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsindaga Liberia ibitego 3-1 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027.
Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba zo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026.
Amavubi yatsindiwe na Biramahire Abeddy, Leroy-Jacques Mickels na Joy-Lance Mickels mu gihe Abanya-Liberia batsindiwe na Sylvanus Nimely.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yari yaje kwifatanya n’imbaga y’Abanyarwanda benshi bari baje gushyigikira ikipe y’Igihugu mu gutangira urugendo rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2027.
Muri iri tsinda K, u Rwanda ruzagaruka mu kibuga tariki ya 29 Nzeri 2026 ubwo ruzaba rukina na Cape-Vert yatsinzwe na Mali ibitego 3-1. Ni umukino uzabera i Praia muri icyo gihugu.




UMUSEKE.RW

