RAB yakomoreye icuruzwa n’ingendo z’amatungo i Rubavu 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), cyatangaje ko cyavanyeho akato kari karashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakirwa ry’indwara y’uburenge mu Karere ka Rubavu mu mirenge ya Kanama, Nyakiliba na Kanzenze.

Mu itangazo RAB yasohoye ku wa 16 Ugushyingo 2025, RAB yavuze ko ibi byakozwe hashingiwe ku Itegeko no 54/ 2008 ryo ku wa 10/09/ 2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zandura amatungo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 2 n’iya 49 isobanura akato ku ndwara y’uburenge n’uburyo kavanwaho.

Mu Kwakira nibwo RAB yari yavuze ko hafashwe ingamba zirimo guhagarika icuruzwa n’ingendo z’amatungo mu mirenge ya Kanama, Nyakiliba na Kanzenze ya Rubavu nyuma y’uko hari hagaragaye indwara y’uburenge.

RAB yasobanuye ko yabonye ko ingamba zirebana no gukumira no kwirinda ikwirakwizwa ry’Indwara y’Uburenge yagaragaye mu nka zafatiwe mu ishyamba rya Muhungwe rikora ku mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze yo mu karere ka Rubavu zashyizwe mu bikorwa uko bikwiye, ko nta kandi tungo ryagaragayeho ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu minsi 21 nyuma yo gushyiraho ingamba zikumira ikwirakwizwa ry’iyi ndwara.

Iti ” Icyemezo cyari cyafashwe cyo guhagarika ingendo z’amatungo afite ibinono (inka, ihene, intama n’ingurube) ku mpamvu iyo ari yo yose (kororwa, kugurishwa, kubagwa) no guhagarika icuruzwa ry’ibikomoka kuri ayo matungo muri iyo mirenge cyavanyweho.”

Ikomeza iti “Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’aborozi barasabwa gukomeza kwita ku buzima bw’amatungo no gutanga amakuru igihe cyose hagaragaye cyangwa hakekwa ibimenyetso by’indwara y’uburenge cyangwa izindi ndwara zidasanzwe zagaragara mu matungo.”

Mu itangazo RAB yibukije kandi abaturage n’inzego z’ibanze ko kororera mu ishyamba rya Muhungwe bitemewe kandi ko ingendo z’amatungo zikorwa hakoreshejwe ibinyabiziga, zigakorwa ku manywa.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article