Mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 3-0.
Uyu mukino wari ingenzi cyane ku ba-rayons, wabaye mu mugoroba wo ku wa 28 Ukwakira 2026. Abakunzi ba Murera nk’uko bisanzwe, bari baje kuyishyigikira nyuma y’uko iheruka gusezererwa mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga, Rayon Sports yari yifashishije abanyamahanga yajyanye i Maputo barimo umunyezamu, Dande Junior, Mohamed Quattara, Mokono, Junior Kameni, Muderi Akbar, Issa Djiguiba na Charles. Elie Tatou, Muhoza Daniel, Fabrice na Emmanuel [Kabange], ni bo Banyarwanda Haringingo yari yahisemo ko biyunga ku banyamahanga babanjemo.
Murera yatangiye umukino isunika cyane ishaka igitego ndetse biza kuyihira ku munota wa 21 ku gitego cyatsinzwe na Junior Kameni ku mupira muremure wari utanzwe na Quattara, maze Kameni aryamira ba myugariro ba Musanze FC ahita awushyira mu rushundura.
Cyari igitego cyashyiraga iyi kipe mu mwanya mwiza wo kuzamura icyizere cyo kuba yabona amanota atatu yuzuye ariko kandi cyari n’intangiriro yo kwiyunga n’abafana bari baje kuyishyigikira.
Byazamuye icyizere ku bakinnyi nka Elie Tatou bazwiho kugira ubuhanga mu gukoresha neza umupira bafite ku kirenge maze bakomeza gusunika Musanze FC n’ubwo nayo yanyuzagamo ikarema uburyo bw’ibitego butabashije kuyikundira.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye Murera iri imbere n’igitego 1-0. Mbere yo kugaruka mu gice cya kabiri, Haringingo Francis utoza Rayon Sports, yakoze impinduka akuramo Fabrice wakinaga mu bwugarizi ku ruhande rw’ibumoso, asimburwa na Ganijuru Elie usanzwe ahakina.
Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri, icisha imipira myinshi kuri Tatou na Muhoza Daniel bihuta mu gice cy’ubusatirizi.
Ku munota wa 53, Iradukunda Elie Tatou yanyeganyeje inshundura nyuma y’umupira yari ahawe na Elie Mokono, maze awutsindisha ukuguru kwe kw’imoso, aba-rayons bari muri Pelé bongera kwinaga ibicu.
Ntabwo Musanze FC yacitse intege ndetse yasunitse iza kubona uburyo bw’igitego ku munota wa 63 ubwo rutahizamu, Bioko yacengaga ba myugariro ba Murera n’umunyezamu ariko umupira awucisha ku ruhande.
Bwari uburyo bukomeye abanya-Musanze bari babonye bwo kuba bagabanya umubare w’ibitego bari batsinzwe ariko ntibabasha kububyaza umusaruro.
Murera yongeye gusetsa inshundura ku munota wa 68 ubwo Muderi Akbar yatsindaga igitego cya gatatu ku mupira yatereye kure ku gice cy’iburyo ashaka kuwutanga ariko ugana mu izamu, abakunzi b’iyi kipe bongera kumwenyura.
Musanze FC ntabwo yacitse intege ndetse yakomeje kugaragaza umukino mwiza biciye ku barimo Léonidas wari ufite inshingano zo gusohora umupira w’iyi kipe, Allan Katerega ndetse na Emmanuel wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo.
Nyuma yo kubona ibitego bitatu, buri mukinnyi wa Murera yazamuye icyizere ndetse barushaho kwiharira umupira babaga bafite. Haringingo yongeye gukora impinduka, akuramo Djiguiba na Muhoza Daniel basimbuwe na Zuberi na Tambwe Gloire.
Iminota 90 yarangiye amanota yuzuye asigaye i Kigali ku ntsinzi y’ibitego 3-0. Ni intsinzi yazamuye icyizere cya Rayon Sports mbere y’uko ijya gukina na Marine FC mu mpera z’iki cyumweru kuri Stade Umuganda.
Indi mikino yabaye, yarangiye Marine FC itsinze Al-Hilal SC ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda n’uwarangiye Al-Merriekh SC itsinze Police FC igitego 1-0.
Musanze FC yafashe umwanya wa 10 n’amanota atandatu mu gihe Rayon Sports yo yafashe umwanya wa 11 n’amanota ane mu mikino ine imaze gukina.



UMUSEKE.RW

