Amakuru UMUSEKE wamenye, ndetse yemezwa n’ubuyobozi, hari abana bo ku ishuri ribanza mu murenge wa Munyaga, mu karere ka Rwamagana, bajyanywe kwa muganga bamerewe nabi, nyuma yo gukeka ko bariye ibiryo bihumanye.
Imboni ya UMUSEKE muri kariya gace yavuze ko abana benshi bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Munyaga aho bakunda kwita ku ‘Gitaliyani’ bitewe n’uko hafashwa n’abagiraneza bakomoka mu Butaliyani.
Yatubwiye ko byabereye ku ishuri ribanza ryubatswe mu rwego rwo kongera ibyumba by’amashuri, mu mudugudu wa Gishike, Akagari ka Kaduha, mu murenge wa Munyaga.
Ati “Hari abanyeshuri bariye ibiryo bikekwa ko bihumanyije ndetse na bamwe mu barezi baje kurembamo benshi cyane.”
Hiyambajwe imbangukiragutabara ijyana abana ku kigo nderabuzima, abarembye cyane bajyanwa ku Bitaro bya Rwamagana.
Uyu waduhaye amakuru avuga ko abana bari bafite ibimenyetso byo gucika intege, kandi bari benshi kwa muganga kuko ibitanda ku kigo nderabuzima byari byabaye bikeya.
Igihe twahamagaraga umwe mu bayobozi kuri ririya shuri yatubwiye ko “amakuru atayazi kubera ko atakoze”, ariko ko agiye kubaza akaduha nomero y’umwe mu bakoze, byarangiriye aho.
Umwe mu babyeyi twavuganye ufite umwana urwariye mu Bitaro by’i Rwamagana, yatubwiye ko abana bajyeze kwa muganga mbere bahawe ubutabazi bw’ibanze.
Ati “Urebye mu cyumba turimo, ntabwo abana barembye cyane, dufite icyizere cyo gukira.”
Yavuze ko abana bamwe baribwaga mu nda, abandi bacibwamo, abandi baribwa umutwe hari n’abari bafite umuriro.
Mayaor w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu abana bameze neza, bavuwe.
Ati “Abana bavuwe bameze neza kugeza ubu, bishobora kuba ari nk’amazi banyoye y’imvura, ariko ubu bameze neza bari kubavura rwose bamwe banatashye n’abandi barataha, batatu ni bo bari buraremo bakazataha nk’ejo ntabwo ari ibintu bikomeye cyane.”
Nyuma y’iki gisubizo, umwe mu babyeyi bari mu Bitaro yavuze ko nta we barasezerera, kandi ko kuri “urgence” bakomeje kwakira abandi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) rivuga ko ku isi imfu zikomoka ku mafunguro ahumanye zibarirwa hagati ya 420,000 na 480,000 ku mwaka.
Abantu bagera kuri miliyoni 600 barwara buri mwaka, nibura umuntu 1 mu bantu 10 ni ukuvuga (10%) uburwayi bwe abuterwa no kurya ibiribwa byanduye.
Abana bari munsi y’imyaka 5 bakunze gukorwaho n’iki kibazo kuko hafi 30% by’imfu ni ukuvuga 125,000 by’abantu bose bapfa bazize indwara zikomoka ku biribwa byanduye baba ari abana bo muri kiriya kigero cy’imyaka.
UMUSEKE.RW

