PAM yakiriye miliyoni 5.3$ azafasha kuzamura iposho rigenerwa impunzi ziri mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibimbye rishinzwe ibiribwa PAM  riratangaza ko kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021, ryahawe inkunga ya  miliyoni 5.3 y’amadolari n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID). Aya mafaranga yatanzwe nk’imfashanyo igamije kugaburira impunzi z’Abanyekongo n’Abarundi bahungiye mu Rwanda. Impunzi zisaga 104,000 z’Abanyekongo, n’Abarundi ziba mu nkambi zo mu Rwanda ni zo zizahabwa […]