Umunyamakuru yishwe nyuma yo gushimutwa

Owen Ndlovu, wahoze atangaza amakuru ku gitangazamakuru cya leta (SABC), cyo muri Afurika y’Epfo, yabanje gushimutwa, ashimutiwe hafi y’umujyi wa Johannesburg n’abantu batahise bamenyekana, yasanzwe yishwe.

Polisi yavuze ko Owen Ndlovu, yafashwe ku wa kabiri ubwo yari arimo gutwara umugore we mu modoka amukuye ku rusengero rwo mu gace ka Katlehong.

Umurambo we, abawubonye bavuze ko wari ufite ibikomere by’amasasu, wabonywe n’abaturage mu gitondo cyo ku wa gatatu, hashize amasaha ashimuswe.

Polisi yatangiye gushakisha abantu batatu bacyekwa ndetse irimo gukora iperereza ku bijyanye n’iyicwa rye, ryongeye gutuma hibazwa ku kigero kiri hejuru cy’ibyaha by’urugomo muri Afurika y’Epfo.

Umuvugizi wa Polisi muri Afurika y’Epfo, Colonel Dimakatso Nevhuhulwi , yatangaje ko abantu batatu bikewa ko ari bo bamushimuse bari inyuma y’urupfu rwe.

Ati “Mu gihe yegeraga ku modoka yabo, abagabo batatu bataramenyekana, bivugwa ko umwe muri bo yari afite imbunda, bahise babasangaho ku buryo gutunguranye, bategeka umugabo we kwinjira mu ntebe y’inyuma y’imodoka ye yo bwoko bwa Ford Raptor bakkie. Nyuma yaho,  bahise batwara iyo modoka bajyana na nyirayo.”

Owen Ndlovu azwi cyane mu makuru y’imikino kuri televiziyo ya SABC yo muri Afurika y’Epfo.

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *