Perezida wa Afurika y’Epfo yabujijwe kujya mu ruhame

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Afurika y’Epfo, byatangaje ko Perezida w’icyo Gihugu, Cyril Ramaphosa, yasabwe n’abaganga be kutajya mu ruhame, ahubwo akaruhuka kubera ibibazo by’ubuzima.

Itangazo ryasohowe na Perezidanse ku wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2026, byavugaga ko nyuma y’uko Cyril Ramaphosa atahutse avuye mu Buhinde mu Nama y’Umuryango  wa BRICS, yagiriwe inama n’abaganga be yo kuruhuka kugira ngo yongere kugira imbaraga.

Bisobanura ko Perezida yasabye ba Minisitiri bashinzwe  nzego runaka kumuhagararira mu bikorwa biteganyijwe bishobora kumuhuza n’imbaga.

Ibiro bya Perezida ntibyasobanuye icyo Ramaphosa w’imyaka 73 arwaye cyangwa igihe azagarukira mu kazi ka muhuza n’abantu.

Uyu mukuru w’Igihugu agiye mu kiruhuko mu gihe na Visi-Perezida we Paul Mashatile nawe amaze igihe atari mu kazi nyuma y’uko yari amaze igihe arwaye ariko akaba yatangaje ko ari koroherwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *