Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Benin, Romuald Wadagni, mu mugoroba wa tariki 16 Nzeri 2026, bakoranye siporo yo kugenda n’amaguru mu Mujyi wa Kigali, yabereye mu muhanda wagenewe gukorerwamo siporo i Nyarutarama.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko aha ari hamwe mu hantu h’umujyi agenewe gufasha abaturage gukora siporo yo kugenda n’amaguru, kwiruka n’indi mikino ikorerwa hanze, mu buryo bworoshye kandi butekanye.
Kuva ku wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2026, Perezida Romuald Wadagni wa Benin, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Ku munsi wa mbere uyu Mukuru w’Igihugu yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro byo mu muhezo bizwi nka ‘tête-à-tête’ nyuma y’ibyo biganiro Abakuru b’Ibihugu byombi bahaye inshingano itsinda rihuriweho rigamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ubufatanye busanzweho ndetse no kureba inzego nshya impande zombi zakoranamo.
Perezida wa Bénin, Romuald Wadagni, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane ziharuhukiye zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
