Volleyball: Police VC & WVC zihanije amakipe y’Ingabo

Mu mikino y’umunsi wa Gatanu muri Shampiyona ya Volleyball y’icyiciro cya mbere mu bagore n’abagabo, amakipe ya Police VC na Police WVC, zatsinze APR VC na APR WVC.

Iyi mikino yabereye kuri Petit Stade i Remera, ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2026 guhera Saa Kumi n’Imwe n’Igice z’amanywa ubwo Police WVC yabanzaga kugarika APR WVC ikayitsinda amaseti 3-1.

Iseti ya mbere muri iki cyiciro cy’abagore, yatsinzwe na Police WVC ku manota 26-24 ndetse inatwara iya kabiri kuri 25-21 ariko ikipe y’Ingabo igaruka ku ya gatatu ifite imbaraga ndetse iyitsinda ku manota 25-21.

Benshi bari muri Petit Stade, bibazaga ko hashobora kuza kubaho iseti ya kamarampaka ariko si ko byagenze kuko abashinzwe umutekano batsinze iseti ya gatatu ku manota 25-19 maze umukino urangira Police WVC iwutsinze ku maseti 3-1.

Umukino wari uhanzwe amaso n’abakunzi ba Volleyball benshi, uwahuje ikipe z’abagabo zishamikiye ku nzego zishinzwe umutekano.

Ubusanzwe umukino uzihuza, ntujya woroha, cyane ko ikipe y’Ingabo yifata nk’iyoboye Volleyball y’u Rwanda mu gihe aba Kacyiru bavuga ko ibyo batabikozwa ko hari cyera.

Iseti ya mbere yatsinzwe na Police VC ku manota 25-23 ariko APR VC itsinda iya kabiri kuri 25-16 mu gihe izindi ebyiri zatsinzwe n’ikipe y’abashinzwe umutekano kuri 26-24 na 25-19, maze riba ijoro ribi ku makipe y’Ingabo mu gihe abandi bamwenyuraga.

Undi mukino wabaye mu bagabo, warangiye REG VC itsinze RP-Ngoma VC amaseti 3-0. Kuri uyu gatandatu, Shampiyona irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu mu bagore mu gihe mu bagabo, hakomeza iy’umunsi wa gatanu. Yose irabera muri Petit Stade.

Ni umukino wasifuwe n’abasifuzi mpuzamahanga
Umukino uhuza aya makipe uhora urimo guhangana
Saymon Feitosa ni umukinnyi ufasha cyane Police VC
Matheus Bettim nawe ni umwe mu bafasha cyane iyi kipe
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Police VC
Prince na bagenzi be batanze byose ariko ntiryari ijoro ryabo
Ryari ijoro ry’amakipe yombi ya Police
Bashiki babo nibo babanje guhangana
REG VC yatsinze RP-Ngoma VC amaseti 3-0
Abayobozi b’amakipe atandukanye baba baje kwihera ijisho
Murenzi Abdallah uyobora Rayon Sports, ni umwe mu bari baje kureba uyu mukino
Umutoza GVC [ubanza ibumoso] yari muri Petit Stade
Ni umukino ukundwa uhereye ku bato
Muri Petit Stade harimo benshi mu bakunzi ba Volleyball
N’abakuze baba baje kwihera ijisho
Ni umukino utanga ibyishimo
Muri Petit harimo abakunzi ba Volleyball benshi
Imikino iteganyijwe uyu munsi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *