Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwatangije gahunda yo gukura izina rya Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’iki gihugu ku mihanda, ahantu cyangwa ibikorarwemezo yitiriwe, bigahabwa andi mazina.
Iyi gahunda yatangijwe na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Jacquemain Shabani, , wategetse ba Guverineri b’intara gukora ibarura ry’ahantu hose hahurira abantu, ibikorwaremezo n’imihanda byitiriwe Joseph Kabila, kugira ngo amazina yabyo asimbuzwe ayandi.
Amakuru yatangajwe n’urubuga ACTUALITÉ.CD avuga ko abayobozi b’intara, bategetswe ko mu gihe cy’iminsi 30 baba bamaze gutanga raporo igaragaza ahantu hose hagaragara izina rya Joseph Kabila, bakanatanga n’ibitekerezo by’amazina mashya yakwitirirwa aho hantu.
Guverinoma ya RDC yamaze gutegura urutonde rw’ahantu 16 hagaragaraho izina ry’uyu wahoze ari Perezida w’iki gihugu hagomba guhindurwa ko kandi na Perezida Félix Tshisekedi yabimenyeshejwe.
Mu mpamvu zitangwa mu gusobanura iki cyemezo, harimo ko ari ngombwa gushyira mu mateka y’igihugu ihame rivuga ko nta nyungu za politiki cyangwa ubushake bwo kugera ku butegetsi bishobora gutuma umuntu yemera kugambanira igihugu cyangwa gufatanya n’amahanga mu ku gisenya.
Ibi bije nyuma y’uko Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019 aherutse gushinga umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) nyuma yo kwihuza na AFC/M23.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bushinja Joseph Kabila ubugambanyi no kugambanira igihuse ndetse bwamukatiye igihano cy’urupfu.
Icyakora, iki cyemezo ntikireba se, Laurent-Désiré Kabila, na we wayoboye RDC kuva mu 1997 kugeza yishwe mu 2001, we washyizwe mu ntwari z’igihugu.
MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW


Nubwo Politike ikiza bamwe,ihitana benshi.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza:Ubwicanyi,Inzangano,Ubugambanyi,Intambara,Guhangana,Kubeshya,Amacenga,Amanyanga,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu Abakristu nyakuli batajya muli politike n’intambara zibera muli iyi si.Kubera ko Yesu yabibabujije.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi wa nyuma,Imana izakuraho abayobozi b’isi bose,ishyireho ubutegetsi bwayo.Buzaba buyobowe na Yesu nkuko bible ivuga.Soma Zabuli 110:5,wumve icyo Imana izakorera abategetsi b’iyi si kubera ibibi bakora.Yesu nategeka isi,azakuramo abantu bakora ibyo Imana itubuza,akureho ubukene,ubusaza,indwara,urupfu,etc…Hanyuma isi ibe Paradis.