Mu gihe habura amasaha make ngo Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya mbere 2026-27 [Rwanda Women’s Super League] itangire, amakipe atandukanye yabonye abatoza bashya ndetse abaha intego nshya.
Kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo hatangira umwaka w’imikino muri ruhago y’abagore mu Rwanda, aho hatangira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
UMUSEKE watunze itoroshi mu makipe azayikina uko ari 12, umenya abazaba ari abatoza bayo ndetse ari nabo banditse mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA].
Macuba WFC: iyi kipe igiye gukina umwaka wayo wa kabiri mu cyiciro cya mbere, umutoza yandikishije uzayitoza, ni Nyiramucyo Yvette uzaba yungirijwe na Tuyisenge Jean Bosco.
APR WFC: Iyi kipe yabaye iya gatatu mu mwaka ushize w’imikino, n’ubundi izakomeza gutozwa n’umunya-Uganda, Mayanja Robert uzaba yungirijwe na Consolée.
Rayon Sports WFC: Iyi kipe ibitse ibikombe biheruka yaba icya Shampiyona n’icy’Amahoro, izakomeza gutozwa na Rwaka Claude wongereye amasezerano. Azaba yungirijwe na Uwimana Abdoul wayijemo uyu mwaka.
Gakenke Ladies WFC: Iyi kipe yo mu Karere ka Gakenke yazamutse uyu mwaka izamuwe na Murekatete Hamida, izaba itozwa na Nshimiyimana Rafiki.
Rambura WFC: Nyuma yo kuyifasha kugaruka mu cyiciro cya mbere, ubuyobozi bwayo bwahisemo ko Uwineza Nadia wayizamuye, ari we uyigumana nk’umutoza mukuru, akazungirizwa na Habimana Nuru wahoze muri Forever Girls WFC.
Forever Girls WFC: Nyuma yo gutandukana na Habimana Nuru, ubuyobozi bw’ikipe bwahisemo guha akazi Iragena Oscarie nk’umutoza mukuru. Oscarie wahoze mu makipe nka Rayon Sports WFC ndetse akaba umutoza mukuru w’ikipe y’abangavu batarengeje imyaka 15, ni we wahawe inshingano zo kuzafasha iyi kipe y’i Nyamirambo.
Indahangarwa WFC: Iyi kipe yatandukanye na Niyoyita Alice, yahisemo kumusimbuza Uwineza Pacifique uherutse muri Vision JN yo mu cyiciro cya Kabiri.
Bugesera WFC: Iyi kipe yo mu Ntara y’i Burasirazuba mu Karere ka Bugesera, yagumanye Ndayisaba Cabdius uyimazemo iminsi.
Police WFC: Nyuma yo kugwa munsi y’urugo umwaka ushize ikaba iya kabiri, iyi kipe y’abashinzwe umutekano yahisemo gukomeza urugendo na Uwitonze Viateur uzaba yungirijwe na Ndacyayisenga Nadine.
Kamonyi WFC: Ubuyobozi bw’iyi kipe yakunze kugaragaza guhangana n’izitwa ko ari ikipe nkuru, bwahisemo kugumana umutoza barwananye urwo rugamba, maze Rubangura Lambert agumana inshingano zo gukomeza kuyitoza.
Inyemera WFC: Nyuma yo kuyikinira ubwo yari akiri umukinnyi ndetse akanayibera umutoza, Mukamusonera Théogenie yongeye kuramutswa inshingano zo kongera kuyitoza aho guhera muri uyu mwaka w’imikino ari we mutoza mukuru wayo.
Muhazi United WFC: Iyi kipe yagowe no gutangira kwitegura Shampiyona, ahanini bitewe n’ikibazo cy’amikoro yagize, ubuyobozi bwahisemo ko Kambabazi Halima ari we uzaba ari umutoza mukuru usimbuye Ntamugabumwe Evaliste uzaba atoza Muhazi United mu cyiciro cya gatatu.







UMUSEKE.RW

