Abanyamulenge muri Uvira Barahunga Ibitero bya Mai Mai na Red Tabara

Abanyamulenge babarirwa mu 4000 mu Rurambo ho muri groupement ya Lemera, Teritware ya Uvira bahunze ibitero bya Mai Mai n’inyeshyamba z’Abarundi zitwa Red Tabara.

Abanyamulenge bavuga ko bagambaniwe na Leta ya Congo

Buditito Rugwegwe, umuyobozi wa localite ya Kahololo avuga ko gusenyuka kw’imihana yabo irenga 13 harimo akagambane ka Leta ya Congo kuko bayitabaje ntiyabatabara kuva Mai Mai na Red Tabara yabagabaho ibitero kuva mu kwezi kwa Werurwe no kugeza uyu munsi.

Umuvugizi wa Mai Mai Ilungu, Bulizi Aimable avuga ko nta ntambara yo gusenyera abaturage bo mu Rurambo bakoze ahubwo ko intego yabo ari kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera Rurambo harimo Colonel Makanika na Colonel Charles Sematama.

Inkuru y’Ijwi rya America bamwe mu baganiriye nayo bavuga ko Mai Mai yabateye yica abagore n’abana.

Ati “Nahunze mvuye kuri Kahundwe, amazu barayatwitse nta kantu mfite nambara, baduteye tutabizi mu rukerera, ariko abaduteye ni ba Mai Mai, na Red Itabara, bafashe abakobwa bacu barabatemagura, batema n’abasaba nta we ukiriho.”

Buditito Rugwegwe avuga ko mu Karere barimo hari ingabo ariko ngo nta musirikare bahoreje gutabara abaturage.

Undi muturage wahungiye ahitwa mu Bijojwe yemeza ko hari abavandimwe be babuze bari mu nzira. Naho Umunyamakuru w’Ijwi rya America avuga ko hari abana bapfiriye mu nzira bishwe n’inzara.

Abafurero n’Abanyindo na bo batuye hariya ngo barahunze.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

IVOMO: V.O.A

UMUSEKE.RW