Aline Gahongayire na Serge Rugamba basubiyemo indirimbo Umwami Yesu ya Alex Dusabe

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya Imana, Aline Gahongayire afatanyije na Serge Rugamba basubiyemo indirimbo ya Alex Dusabe yitwa ‘Umwami Yesu’.

Aline Gahongayire afatanyije na Serge Rugamba basubiyemo indirimbo ya Alex Dusabe

Aline Gahongayire yavuze ko iyi ndirimbo imaze imyaka icyenda isohotse ayikunda.

Ikiganiro yahaye Igihe.com, Gahongayire yagize ati “Indirimbo yanditswe na Alex Dusabe imaze imyaka isaga icyenda. Ni indirimbo nakunze kera ndi muto hanyuma negera Alex Dusabe nk’umuntu w’umunyabigwi mu muziki musaba ko nayikora arabyemera. Ni indirimbo ifite ubutumwa bw’ibihe byose.”

Uyu muhanzikazi yemeza ko yageze aho akabona bidakwiriye ko yakora iyi ndirimbo wenyine ayikorana na Serge Rugamba basanzwe bakorana mu buzima bwa buri munsi mu bijyanye na muzika.

Indirimbo itangira Gahongayire aririmba ati “Mwami Yesu, ari Getsimani ajya gusenga n’umubabaro, abwira abigishwa umutima wange wuzuye agahinda n’umubabaro, bafata Yesu bajya kumubamba bafite amahiri hamwe n’inkota, bacumita icumu mu rubavu bamwambitse ikamba ry’amahwa mu mutwe….”

Nyuma Serge Rugamba na we agakomeza….

Gahongayire yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Ndanyuzwe’, ‘Nta banga’, ‘Nzakomeza’, ‘Iyabivuze’, ‘Warampishe’ n’izindi zitandukanye. Yavutse ku wa 12 Ukuboza 1986, aheruka kumurika album ye ya karindwi yise “New Woman” ku wa 27 Ukwakira 2017.

Uretse kuririmba azwiho kuba ari umuhanzi ukunda gufasha ndetse mu 2018 uyu muhanzikazi yatangije ibitaramo yise ‘Ineza Tour’ byari bifite intego yo guhimbaza Imana no gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye binyuze mu Muryango ‘‘Ineza Foundation”.

- Advertisement -

Aline Gahongayire aherutse gusohora indirimbo ari kumwe n’umuhanzi Niyo Bosco bayise ‘Izindi mbaraga’.

Serge Gasasira Rugamba we asanzwe ari umuhanzi w’umuhanga ndetse ni n’umucuranzi wa Piano, anafasha abantu mu bijyanye n’imiririmbire.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW