Amazi ava mu Mujyi wa Rwamagana atwara imyaka y’abaturage mu gishanga cya Cyahafi

Bamwe mu bahinzi  bo mu gishanga cya Cyahafi giherereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, babangamiwe n’amazi aturuka mu Mujyi wa Rwamagana atarahawe inzira akaba abatwarira imyaka.

Amazi menshi atwara ubutaka n’imyaka y’abaturage

Ni amazi ava mu Mujyi wa Rwamagana bigaragara ko atahawe inzira akisuka mu gishanga cya Cyahafi kiganjemo ibikorwa by’ubuhinzi ku buryo abari bafitemo imyaka  yamaze gutwarwa  .

Bakaba bafite impungenge ko bo n’imiryango yabo bazicwa n’inzara.

Rwigema Jean Bosco yagize ati: “Abakoze inyigo yo kubaka imihanda ntabwo batekereje neza aho bazayobora amazi, none duhangayikishijwe no kuba amazi yose ava mu Mujyi wa Rwamagana yisuka mu mirima yacu bikaba byaraduteye igihombo gishobora no kudutera inzara ntagikozwe.”

Undi witwa Karemera Boniface yagize ati: “Twahuye n’ibibazo bikomeye by’amazi yaje atwangiriza ubutaka, amashyamba yacu yaragiye, imyaka twahinze irimo ibigori biragenda, mbese ubu ntaho duhagaze.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Yongeraho ko ntacyo ubuyobozi burabafasha kugeza ubu nk’abantu bahuye n’ikiza.

Yagize ati: “Twahangayikishijwe no kuba twarahuye n’amakuba nk’aya ntihagire n’abayobozi batwegera ngo baduhumuriza cyangwa batugoboke.”

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko iki kibazo butigeze bukimenya, gusa ariko ngo bugiye guhita bwoherezaho itsinda ry’Abagronome mu rwego rwo gufasha abaturage.

Mbonyumuvunyi Radjab Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yagize ati: “Muri iki gihe cy’imvura nyinshi y’itumba namwe murabizi uko igwa niko igenda itera amazi menshi cyane cyane mu mibande, ahantu henshi rero turi gukangurira abahinzi bacu gukora icyo twakwita imiyoboro y’amazi, ubwo rero turoherezayo ba agronome babagire inama ku kuntu bazibura izo ngarani kuko turi mu gihe kidasanzwe cy’imvura nyinshi.”

Yongeraho ko ababa barahuye n’ikiza mu buryo budasanzwe hari uburyo bateganyirizwa gufashwa.

Ati : “Niba hari uwahuye n’ikiza ku buryo budasanzwe tujya tubafasha mu buryo bujyanye n’imbuto ariko igikomeye cyane ni ugufasha abantu bahinga mu mibande.”

Iki gishanga cya Cyahafi cyo mu Karere ka Rwamagana gihingwamo imyaka itandukanye itunga abaturage bagituriye irimo ibishyimbo, amasaka n’igice gihingwamo ubwatsi bw’amatungo.

Ivomo: Radio Izuba/TV

Abdul NYIRIMANA / UMUSEKE.RW