Beatrice Munyenyezi ushinjwa uruhare muri Jenoside yagejejwe mu Rwanda avuye muri US

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 indege ya KLM ni yo yazanye uyu mugore wa Arsene Shalom Ntahobari, umuhungu wa Pauline Nyiramasuhuko bombi bakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpnabyaha rwa Arusha.

Beatrice Munyenyezi akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yambitswe amapingu

Beatrice Munyenyezi amaze igihe avugwa mu itangazamakuru, akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Munyenyezi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ni undi Munyarwanda Amerika yohereje mu Rwanda mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu rukiko, byatangajwe ko mu kwezi kwa karindwi 1994 yahungiye muri Kenya, aho yabyariye abana b’impanga, nyuma yinjira muri Amerika nk’impunzi akabaho ahabwa ubufasha bw’abababaye.

Munyenyezi yize Kaminuza, nyuma akora mu biro bya Leta, ariko aza gushinjwa ko yagize uruhare muri Jenoside i Butare aho ngo kuri za bariyeri yagaragazaga abagomba kwicwa.

Muri Amerika yahamwe n’icyaha cyo kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika, akaba yari aherutse kurangiza igihano cyo gufungwa imyaka 10 yakatiwe kubera icyo cyaha.

Umugabo wa Munyenyezi – Arsene Shalom Ntahobari na nyina Pauline Nyiramasuhuko, bahamwe n’ibyaha bya Jenoside bakatirwa n’urukiko rwa Arusha.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW