Byabagamba muri iki Cyumweru azaburana ubujurire ku cyaha yahamijwe cy’Ubujura

Nyarugenge: Ku gicamunsi cyo ku wa Kane Umucamanza wo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yategetse Tom Byabagamba azaburanishwa n’urwo rukiko mu mizi urubanza rwe rw’ubujurire ku cyaha cyo kwiba telefoni yahamijwe, akazaburanishwa nk’umusivile.

Tom Byabagamba yahoze ari Colonel mu Ngabo z’u Rwanda yanakuriye umutwe w’Abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu

Urukiko rwanzuye ko rubifitiye ububasha nyuma y’aho Col Tom Byabagamba n’abamwunganira mu mategeko bari basabye ko ataburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kandi ko atashinjwa n’Ubushinjacyaha bwo ku rwego rwisumbuye bwa Nyarugenge kuko izo nzego ari iza gisivili.

Me Gakunzi Gasore Valerie ni umwe bunganira Tom Byabagamba.

Byari biteganyijwe ko Col Tom Byabagamba aburana mu mizi ubujurire bwe ku wa 16 Mata 2021 umucamanza yamubajije niba yiteguye kuburana we n’abamwunganira mu mategeko bavuga ko batiteguye kubera ko baburanishwa n’Urukiko ndetse bagashinjwa n’Abashinjacyaha batabifitiye ububasha kuko Col Tom Byagagamba ari umusirikare atari umusivili.

Col Tom Byabagamba yabwiye Umucamanza ko kuva yafatwa muri 2014  yafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko yafungiwe mu kigo cya gisirikare aho gufungirwa muri gereza yemewe n’amategeko.

Umucamanza yahise asubika iburanisha avuga ko inteko y’abacamanza igiye kwiga inzitizi zatanzwe na Col Tom Byabagamba ko bazatanga umwanzuro ku wa 22 Mata 2021 saa munani z’igicamunsi.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yasomye icyemezo cyafashwe, Umucamanza avuga ko inzitizi zatanzwe na Tom Byabagamba z’iburabubasha ry’urukiko nta shingiro zifite.

Umucamanza yategetse ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa mu mizi ku wa 28 Mata 2021 saa tatu za mu gitondo ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Col Tom Byabagamba yahoze akuriye umutwe urinda umukuru w’igihugu  Paul Kagame, amaze imyaka irindwi afungiye muri Gereza ya gisirikare i Kanombe. Yatawe muri yombi bwa mbere muri Kanama 2014.

- Advertisement -

Byabagamba yahoze afite ipeti rya Colonel mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) aza kwamburwa impeta zose za gisirikare anakatirwa imyaka 15 y’igifungo n’Urukiko Rukuru kubera ibyaha yahamijwe birimo gushaka kugirira nabi Umukuru w’Igihugu no Gusuzugura ibendera ubwo yari mu butumwa bw’kazi muri Sudan y’Epfo.

Muri Mata 2020 yongeye kuregwa icyaha cy’Ubujura bwa telephone yakoze ubwo yarimo kuburanira mu Rukiko Rukuru, iki cyaha urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwarakimuhamije gusa yaburanye agihakana, ndetse nyuma arajurira.

Umuseke uzakurikirana uru rubanza kugeza Umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Jean Pau NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW