Derek Sano yeruye avuga ku isenyuka ry’itsinda the Active ahuriyemo na bagenzi be 2 

Umwe mu banyamuziki bagize Itsinda rya ACTIVE yaciye amarenga ko iri tsinda ritakibaho ko bahisemo gukora mu nzira zitandukanye n’izo bakoragamo aho buri umwe asigaye akora indirimbo ze nta nkomyi.

Abagize itsinda the Active buri wese yemerewe gukora indirimbo ku giti cye, ababireba hafi babona riri mu nzira yo gusenyuka

Hari haciye igihe hari amakuru avuga ko aba basore batatu Derek Sano, Olvis na Tizzo batagikorera umuziki hamwe mu Itsinda rya Active ko zabyaye amahari, gusa ba nyirubwite bakomeje kugenda babitera utwatsi bakavuga ko bakomwe mu nkokora na Covid-19 yatumye badahura ngo banoze imishinga yabo.

Uko kudahura no guhuza imikorere n’ibyo byabyaye idindira rya ACTIVE maze bishyira akadomo ku gukorera indirimbo hamwe nk’Itsinda biba ngombwa ko buri wese atangira kwirwanaho ngo impano ye itajyana n’izima ry’itsinda.

Derek Sano wiga umuziki ku ishuri ryo ku Nyundo yavuze ko Itsinda rigihari ariko ryahinduye imikorere ku buryo buri umwe mu barigize agomba kwirwanaho agakora ibihangano bye ku giti cye kuko Covid-19 yazanye impinduka ku buryo bw’ubushobozi n’imitekerereze.

Kuba buri wese afite uburenganzira bwo gukora indirimbo ye ku giti cye, akayikorana n’uwo ashaka na Studio yihitiyemo nta burenganzira bw’itsinda, ni ikimenyetso simusiga ko ibya Active yahitinze mu ndirimbo nka ‘Udukoryo twinshi’, ‘Aisha’ n’izindi byashyizweho akadomo.

Nubwo aba basore baterura ngo batangaze impamvu nyamukuru yateye isenyuka ry’iri tsinda ryigeze kukanyuzaho mu bitaramo n’amarushanwa akomeye mu Rwanda, Derek Sano yagize ati :

“Njyewe igitekerezo nari mfite cyari ukugira ngo buri muntu arebe ukuntu yatangira gukoresha impano afite ku ruhande.”

Akomeza avuga ko mbere ya Covid-19 itsinda rya Active ryagendaga biguru ntege bigahumira ku mirari ubwo Covid-19 yadukaga mu Rwanda, Derek yateye intambwe amenyesha bagenzi be ko buri umwe akwiriye kwirwanaho akarengera impano ye.

Ati “Uko bigaragara ntabwo babyumvise vuba ariko nta mahitamo yandi nari mfite kandi na bo ntayo kuko n’ubundi imibereho n’ubuzima niyo ituma dutekereza uburyo dushobora gukora ibintu.”

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Adaciye ku ruhande yeruye ko yatangiye inzira yo kwikorana asaba bagenzi be gukora umuziki mu gihe baba bakiwufitiye urukundo kandi ko impano zabo zizabacira inzira.

Yagize ati “Njyewe byarihuse ntabwo ndindira ko impinduka imbaho! Mfata umwanzuro nkavuga nti igihe kirageze cy’uko ibintu bihinduka kuko n’ubundi hari igihe ushobora kurindira ibintu bikaguhindukiraho. Ndabizi ko bafite imbaraga, bafite impano bazagera kuri byinshi.”

Amagambo ya Derek Sano ashimangira ko iri tsinda bigoranye kongera kuribona mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda kuko buri umwe yatangiye kwirwanaho ku giti cye ategura indirimbo ze atari kumwe na bagenzi be.

Derek Sano amaze igihe ashyira hanze indirimbo ze bwite atari kumwe n’itsinda mu gihe mugenzi we Olvis na we ari gutunganya indirimbo muri Studio zitandukanye azashyira hanze atari muri Active, naho TIZZO we aracyari mu gacerere atekereza aho azamenera muri iki kibuga kirimo impano zitangaje bitandukanye no hambere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW