Empress Nyiringango asanga habaho ‘Festival’ itangwamo ubutumwa bwo kurwanya Jenoside

Umuhanzikazi Empress Nyiringango yasabye ko mu Rwanda hategurwa Iserukiramuco (Festival) yajya iba buri mwaka igaha umwanya Ubuyobozi n’Abahanzi bagatanga ubutumwa bwo kwamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Empress Nyiringango ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite hanze yarwo, atuye mu gihugu cya Canada akaba ari naho akorera ibikorwa bye bya Muzika, arazwi cyane mu Maserukiramuco abera mu mijyi nka Québec, Montréal n’ahandi.

Nk’umuhanzikazi ufite inararibonye wanagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 asanga inzego z’ubuyobozi zikwiriye gukorana bya hafi n’Abahanzi bo mu Rwanda nabo muri Diaspora mu kwigisha Abanyarwanda ububi bw’amacakubiri.

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE yagarutse ku bufatanye bwa hafi bw’ubuyobozi n’Abahanzi.

Ati “Icyambere n’uko inzego z’ubuyobozi zitandukanye, n’izishinzwe kurwanya abafobya Jenoside bafatanya n’abahanzi gukangurira Abanyarwanda guharanira ubumwe no kubibutsa ingaruka z’amacakubiri bifashishije ingero zo mu mateka y’igihugu cyacu.

Ibiganiro birakorwa mu buryo bunyuranye ariko noneho ubuyobozi bwacu bukwiriye gukorana cyane n’abahanzi benshi, baba abari mu Rwanda cyangwa abatuye hanze y’u Rwanda muri Diaspora.”

Ku musanzu w’umuhanzi mu rwego rwo kurandura imbuto y’amacakubiri igifite imizi hirya no hino kw’isi, Nyiringango asaba ko hashyirwaho Iserukiramuco (Festival) ikitwa “Ubumwe” cyangwa “Amahoro” ikajya iba buri mwaka mu gihe cy’iminsi itatu igaha umwanya Abahanzi n’Abayobozi bagatambutsa ubutumwa.

Ati “Hashyirwaho na festival yitwa “Ubumwe” cyangwa “Amahoro”. Yakorwa iminsi itatu, rimwe mu mwaka. Yajya iha umwanya inzego z’ubuyobozi n’abahanzi gutanga ubutumwa bwiza bukangurira urubyiruko gukunda igihugu no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.”

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Iyi Festival ngo yaba inzira yagutse Abahanzi bajya banyuzamo indirimbo ziteguye neza kandi zisana imitima y’Abacitse ku icumu.

Yakomeje agira ati : “Abahanzi bakihatira kwandika indirimbo zubaka kandi zisana imitima y’abacitse kw’icumu. Ndetse n’indirimbo zihanura urubyiruko rufite ababyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ntabwo twakwirengagiza imbuto y’amacakubiri yashinze imizi hirya no hino ku isi.”

Bitewe n’uko Amadini yagize uruhare rukomeye mu gutera imbuto y’amacakubiri mu Rwanda no mw’iyicwa urubozo ryakorewe Abatutsi muri Jenoside, Empress Nyiringango avuga ko Amadini afite inshingano zo kwimakaza Umuco w’ubumwe n’amahoro mu Banyarwanda bakabinyuza mu nyigisho no mu ndirimbo zo guhimbaza Imana (Gospel Music).

Kubera imbaraga z’ubutumwa bunyuze mu ndirimbo, Nyiringango asaba kandi  ko Abahanzi bakora indirimbo za Gospel n’abakora izikunda kwitwa Iz’Isi (Secural Music) bajya bakorana indirimbo zitanga inyigisho ku muryango Nyarwanda kuko bumvwa cyane.

Ati “Abahanzi ba Gospel bakorana n’abakora izisanzwe (Secural) mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside babikora babinyujije mu nganzo zabo, ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa se mubiganiro bitandukanye.  Twese hamwe, dufite inshingano zikomeye zo kurandura karande y’amacakubiri mu banyarwanda duhereye mu muryango mugari nyarwanda.”

Yakomeje akangurira umuryango mugari Nyarwanda kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu myumvire no mu biganiro haba mu miryango, mu nshuti n’ahandi hose.

Ati “Ijambo rirarema ! Niba dushaka kuba mu isi ifite amahoro, tugomba kurema imitima y’ubumuntu muri twe ubwacu no mu bandi.”

Empress Nyiringango yasoje ahumuriza Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abibutsa ko Kwibuka Twiyubaka ari inshingano za buri Munyarwanda ndetse no kwita ku bacitse ku icumu babayeho mu bwigunge, abafite uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’ababayeho mu bukene.

Empress Nyiringango afite indirimbo yitwa “Agahinda” yanditse mu 1998 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasohotse muri 2004. Aheruka gusohora iyitwa “Ishimwe” avugamo imirimo myiza n’imbaraga z’Imana.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW