Gicumbi: Abaturage bahaye urwego rwa Dasso Moto ya Miliyoni 1.3Frw

Kuri uyu wa 03 Mata 2021 abatuye  mu Murenge wa Muko bashimiye uruhare urwego rwa Dasso rugira mu kubacungira umutekano barugezaho Moto izabafasha kurushaho gukurikirana amakuru ku gihe mu bice bitandukanye.

Urwego rwa DASSO ruvuga ko moto abaturage baguze yari ikenewe mu kazi ko kugenzura umutekano

Igikorwa cyabereye mu kagari ka Ngange mu Murenge wa Muko.

Uyu Murenge ufite ubuso bungana na Kilometero kare 40, utuwe n’abaturage 19 738 bishatsemo ubushobozi bakusanya amafaranga agura moto.

Ubuyobozi bwa Dasso buvuga ko bwiteguye kurushaho kubacungira umutekano, dore ko moto bahawe yari ikenewe kuko kuzenguruka Umurenge n’amaguru bareba ahabaye icyaha biba bigoranye.

Urwego rwa Dasso na rwo rwahaye abaturage ihene nk’igihango bagiranye cyo kurushaho gufatanya gukumira ibyaha, no gutangira amakuru ku gihe.

Umuyobozi wa Dasso w’agateganyo mu Karere ka Gicumbi, Nyangabo Umuganwa Jean Paul ashimangira ko gahunda yo kwita ku baturage bayishyize ku isonga, haba kubakemurira amakimbirane no kubaremera mu buryo butandukanye mu Mirenge 21 igize aka Karere.

Agira ati: ”Gahunda y’umuturage ku isonga buri mwaka w’imihigo tugira ibikorwa tugenera abaturage harimo abo twubakira inzu ndetse n’abo turemera amatungo.”

Yavuze ko abo mu Murenge wa Muko batanze moto, Urwego rwa Dasso na rwo rubaha amatungo yo korora agamije kubateza imbere.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Mukabutare Agnes wahawe ihene eshatu na we yashimye igikorwa cyo korozwa, avuga ko nubwo atari yishoboye yemeza ko nyuma y’umwaka na we azaba yagiye mu kiciro cyo gufatanya n’abandi mu bikorwa byo guteza imbere Umurenge batuyemo.

Ati: “Mbere nahoze ntuye muri Uganda nyuma ngaruka gutura iwacu muri Muko, gusa nta bushobozi nari mfite kandi ntunze abana bane, nta mugabo ngira kuko yitabye Imana, gusa nanjye ihene bampaye ndazorora ubutaha nzaba ndi mu bantu bakusanya ubushobozi no gufasha abandi batishoboye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yashimye uruharwe abaturage bagize mu gukusanya inkunga ifasha kubacungira umutekano, abasaba kutabigira urwitwazo rwo gukora ibyaha.

 Ati: ”Imbaraga zatanzwe tuzumve neza kandi tuzikoreshe neza, kugira ubufatanye no gushyira hamwe bizatuma murushaho kugera ku byo mwiyemeje, turashima n’urwego rwa Dasso bagira uruhare rukomeye mu kubakira abaturage no mu bindi bikorwa bibateza imbere, gusa abaturage bazirikane ko iyi moto itaje kwica amaso abashinzwe umutekano ngo abatubahiriza amabwiriza bazavuge ko batanze umusanzu wo kugura Moto.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko Kayiranga Theobard avuga ko igitekerezo cyaturutse mu baturage ubwabo, by’umwihariko bafatanya n’abikorera bahatuye bari muri PSF.

Avuga ko nk’ubuyobozi biteguye gukurikirana neza imikoreshereze y’iyi moto.

Urwego rwa Dasso rwituye abatuye muri uyu murenge, rufasha abatishoboye bari mu miryango itandatu babaremera ihene zigera kuri 18 zifite agaciro ka Frw 619, 000.

Moto abaturage batanze ifite agaciro ka Frw 1 314 000.

Abaturage bahawe amatungo ni abatishoboye

 Evence Ngirabatware
Umuseke.rw/Gicumbi

#Rwanda #DASSO #MINALOC