Gicumbi: Urwibutso rwa Gisuna rushyinguyemo abishwe batwitswe, bashinjwa kuba  ibyitso

Mu Karere ka Gicumbi ubwo bibukaga inzirakarengane z’Abatutsi bishwe batwitswe ahegereye ikigo cya Gisirikare n’Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba, mu buhamya butandukanye bw’abaharokokeye basabye ko uru rwibutso rugira umwihariko kubera amateka adasa n’ahandi akabungabungwa.

Igikorwa cyo kunamira Abatutsi bishwe bagihereye ku Rwibutso rwa Mukeri

Uru rwibutso ruherereye mu Murenge wa Byumba mu Kagari ka Gisuna.

Abashyinguwemo bishwe guhera mu mwaka 1990 kugeza mu 1994, bavanywe mu bice bitandukanye cyane cyane ahahoze Commune Murambi na Ngarama, ndetse n’abo mu Karere ka Gicumbi.

Bamwe mu baharokokeye, ku wa Kane tariki 08 Mata 2021 mu muhango wo kwibuka ziriya nzirakarengane bavuze ko imbogamizi bagifite ari uko hashize imyaka 27 nta mubare nyiri zina w’abahashyinguwe mu rwibutso bazi cyangwa ngo bandikeho amazimo yabo nk’uko mu zindi nzibutso bikorwa.

Abarokotse banenga cyane abahoze ari abasirikare mu ngabo za Leta ya kera bakiriho ariko bakaba badatanga amakuru ku byo babonye kandi byarabereye iruhande rw’ikigo cyabo, ndetse bamwe bakaba bakora imirimo itandukanye mu Karere ka Gicumbi.

Umwe mu barokotse watanze ubuhamya witwa Gashumba Yves Fabrice, yavuze ko icyamubabaje babateye mu rugo iwabo bakamwicira nyina na Mushiki we babatemye. Avuga ko abandi batwikishijwe amakara ku Rukiko rw’Ibanze, abandi babashyira mu byobo babatwikisha amapine y’imodoka.

Ati: ”Baduteye mu rugo basakuza, Mama aravuga ngo muhumure ntacyo badutwara, ariko baramutemye na mushiki wanjye baramwica, njye nihishe munsi y’igitanda.”

Uwitwa Mupenzi warokokeye kuri uru rwibutso rushyinguwemo abiswe ibyitso bakicwa batwitswe, na we  yagize ati:

”Njye natwaraga imbangukiragutabara, bamfata banshinja kwinjiza Inyenzi ngo zituruka ku mupaka wa Gatuna, ariko ibyabereye aha byari ukubicira inyuma y’Urukiko dore ko hafatanye n’Ikigo cya Gisirikare, babatwikishaga amakara, abandi bakabashyira mu byobo mu kigo cya Gisirikare bakabatwikisha amapine y’imodoka, tureke guceceka abazi aho ibyobo biri badufashe n’abandi tubashyingure mu cyubahiro.”

- Advertisement -

Yongeraho ko  hari abazi amateka yaho kandi bakomeje guceceka, ati: ”Abatwikiwe hano harimo abo muri aka Karere n’abakurwaga i Murambi na Ngarama, gusa tureke umuco wo guceceka, abazi ibyobo bituriye hano badufashe kuherekana na bo bashyingurwe nk’abandi.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA mu Karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase avuga ko bazifashisha abari muri Gereza kugira hamyenyekane amateka nyakuri.

Ati: ”Twakwifashisha bamwe mu bari muri Gereza bakatubwiza ukuri nyako, ndetse n’abari hanze badufashe kumenya umwihariko nyawo w’uru rwibutso tubungabunge amateka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix avuga ko muri aka Karere hari inzibutso 6, akavuga ko nubwo hari gahunda yo gushyiraho urwibutso rumwe mu Karere, urwa Gisuna na rwo basaba ko rwagira umwihariko warwo, nk’uko bari kubiganira n’ababishinzwe.

Agira ati: “Hari gahunda y’uko hagomba kubaho urwibutso rw’Akarere, bivuze ko inzibutso zishobora guhuzwa hakabaho urw’Akarere, ariko twe nk’Akarere ka Gicumbi mu biganiro twagiranye na CNLG twabasabye ko twagira inzibutso ebyiri, zirimo urw’Abatutsi bishwe muri Jenocide, ndetse n’urundi rw’umwihariko rw’abazize kuba Ibyitso”.

Inzibutso 6 ziri mu Mirenge itandukanye: Mutete, Rutare, Ruvune, Nyamiyaga, ndetse n’ebyiri ziri mu Murenge wa Byumba, urwa Mukeri ndetse n’urwa Gisuna ari rwo  rushyinguwemo abishwe bashinjwa kuba ibyitso.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’abayobozi ba IBUKA bunamira abishwe bitwa ibyitso

Evence Ngirabatware
Umuseke.rw/Gicumbi