KWIBUKA27:  Ntibyari byoroshye guhungira urupfu mu mbuga ya Kiliziya ya Nyamasheke

webmaster webmaster

Bamwe mu barokotse Jenoside kuri Kiliziya ya Nyamasheke batanga bafite ubuhamya bukomeye bw’inzira banyuzemo, guhungira urupfu mu mbuga ya Kiliziya ngo ntibyari byoroshye, bavuga ko ari igitangaza kuba baraharokokeye.

Iyi ni Kiliziya ya Nyamasheke muri Jenoside hiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye

Mudenge Thicien, Gatesi Veronise, na Rosine Mukayiranga ni bamwe mu barokokeye kuri iriya Kiliziya.

Rosine Mukayiranga Jenoside yabaye afite imyaka 9 yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza, avuGA ko yatangiye kumva iby’amoko ari ku ishuri.

Ati “Jenoside yenda kuba baravuganga ngo abana b’Abatutsi nibahaguruke, ariko n’ubundi kuko mu rugo bavugaga ko ari Abatutsi abaturanyi bacu ari Abahutu iyo Umwalimu yavugaga ngo Abatutsi nibahaguruke wahagurukaga mu bo wiyumvamo.”

Mu buhamya bukomeye, Rosine Mukayiranga avuga ko yabonye ababyeyi be bombi n’akana Mama we yonsaga babishe.

Ati “Babishe ndeba babataba hafi y’aho twari twihishe. Nyuma yo kwica ababyei bange nibwo natangiye urugendo rwo kujya ku Kiliziya mpunze, naho mpageze ntabwo byampiriye kuko ibitero bikomeye niho byatangiye kuza kudutera bahantemera mu mutwe, bica Abatutsi benshi kuko nge nari natemwe imirambo yanguyeho ari myinshi nange abicanyi bagira ngo napfuye.”

Mudenge Thicien yari afite imyaka 21 mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, mu buhamya bwe, avuga ko kugirirwa nabi byahereye mu 1990 Inkotanyi zatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ati “Inkotanyi zitera Mama umbyara yahise afatwa afungirwa muri Gereza ya Cyangugu yiswe icyitso cy’Inkotanyi. Abaturage b’iwacu bavugije impundu ngo nafungwe.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Nyuma yo gufungurwa, ngo Jenoside yagiye gutangira muri 1994 bamaze imyaka 4 mu itotezwa.

Abavandimwe ba Mudenge bose Jenoside igitangira biciwe ahitwa ku Ishara.

Mudenge ati “Aho ku ishara haguye abavandimwe 11 undi twavukanaga we yiciwe ku Gikongoro.”

Gatesi Veronise na we yari afite imyaka 17 muri Jenoside, avuga yabonye umubyeyi we yicwa.

Ati “Papa bamuteye icyuma bamukata ijosi tureba, ntangira urugendo rwo kujya ku Kiliziya i Nyamasheke aho abandi bari bahungiye.”

Gatesi avuga ko igitero cyambere cyaje ku itariki 13 Mata 1994 nibwo Interahamwe zishe abantu benshi.

Bagirishya Jean Marie Vianney uyobora IBUKA mu Karere ka Nyamasheke amaze imyaka isaga 10 ayobora uyu muryango, mu kiganiro yahaye Umuseke kuri telephone yavuze ko yayoboye muri Nyamasheke abacitse ku icumu bafite ibibazo bibakomereye by’ingutu birimo icy’uburezi, n’icy’ubuvuzi.

Ati “Hari n’ikibazo cy’inzu z’abacitse ku icumu zitajyanye n’igihe, harimo n’ikibazo cy’ihohoterwa kijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Bagirishya yavuze ko mu myaka 1o inzu z’abacitse ku icumu zari zarangiritse zitajyanye n’igihe. Yemeza ko ubumwe n’ubwiyunge bushoboka ku kigero cya 70%.

Uyu Muyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyamasheke yumvikana ashyira mu majwi Musenyeri (ari mu kiruhuko cy’izabukuru) Thadeyo Ntihinyurwa ko yari afite ubushobozi bwo gukiza Abatutsi bahungiye kuri Kiliziya ya Nyamasheke, agatanga amabwiriza ntibicwe ariko ngo ntabyo yakoze.

Avuga ko Ntihinyurwa yimuriye Abafurere batatu bahigwaga, bicirwa mu nzira bataragera aho bari bagiye.

Uru ni Urwibutso ruba inyuma ya Paruwasi ya Nyamasheke mu mbibi za Kiliziya

Amafoto@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW