Muhanga: Ibitaro bya Kabgayi bifite Abakozi 135 bahawe akazi nta piganwa. Byateje ikibazo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bugiye kugisha Minisiteri y’Abakozi (MIFOTRA) inama ku kibazo cy’abakozi 135 b’Ibitaro bahawe akazi na Diyosezi ya Kabgayi bitanyuze mu ipiganwa kugira ngo harebwe niba bakora ikizamini cyangwa bakirukanwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Nteziryayo Philippe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari igenzura bwakoze busanga mu Bitaro bya Kabgayi hari abakozi 135 bahawe akazi na Diyosezi ya Kabgayi badakoze ikizamini kimwe n’abandi bakozi Leta iha akazi.

Ubuyobozi bw’Akarere kandi buvuga ko usibye no kuba aba bakozi batarakoze ibizamini, hiyongeraho n’amafaranga y’umurengera bagiye biha hatubahirijwe amategeko, bukavuga ko iyi micungire mibi y’umutungo w’Ibitaro ikomeje gutyo yahombya Leta.

Mayor Kayitare Jacqueline ati: ”Raporo y’igenzura niyo yagaragaje ayo makosa yose avugwa mu Bitaro, tugiye kuvugana na Minisiteri y’Abakozi, ibizavamo bizubahirizwa bitarenze ukwezi kwa 6 uyu mwaka wa 2021.”

Kayitare avuga ko amafaranga aba bakozi bahawe akazi na Diyosezi bahembwa nayo ubwayo ari menshi atuma ubuzima bw’Ibitaro buhagarara.

Yagize ati: ”Twasabye ko amafaranga bihaga adakomeza gusohoka, bategereze imyanzuro izava mu biganiro byacu na MIFOTRA.”

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Philippe yemera ko hari amafaranga yasohowe hadakurikijwe amategeko ya Leta, gusa avuga ko ibyo bakoze byose babiherewe uburenganzira n’Inama y’Ubutegetsi y’Ibitaro.

Yagize ati: “Raporo y’igenzura twarayihawe kandi twiteguye gukurikiza inama Akarere katugiriye.”

Nteziryayo avuga ko kuva aho bagiriwe inama nta yandi mafaranga bari basohora, cyakora akavuga ko  nta bubasha afite bwo kwirukana abakozi Diyosezi yahaye akazi ndetse ko biteguye gusubiza ayo mafaranga bahawe hatubahirijwe amategeko, baramutse babisabwe.

- Advertisement -

Musenyeri Mbonyintege Smaragde Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba akuriye n’Inama y’ubutegetsi y’Ibitaro  avuga ko kwirukana aba bakozi atari yo nzira, ahubwo ko bagomba gukora ibizamini kimwe n’abandi kuko abari muri iyo myanya atari abaswa.

Yagize ati: ”Icyo twasabye ni uko muri iryo piganwa tugomba kurigiramo uruhare kugira ngo hatabaho kuryamira abakozi.”

Musenyeri Mbonyintege yanavuze ko ibi bisaba bikubiye mu masezerano bafitanye na Minisiteri y’Ubuzima.

Ngo ibijyanye n’amafaranga abakozi bakoresheje ntibikwiriye kubazwa Diyosezi ya Kabgayi, kuko nta mafaranga bacunga.

Yagize ati: ”Icyo tuvuga ni uko amafaranga y’Ibitaro yakoreshejwe nabi kandi abayakoresheje muri ubwo buryo bagomba kuyaryozwa kandi abo bakozi barahari.”

Amakuru Umuseke ufite ni uko hari miliyoni zirenga 100 zahawe bamwe mu bakozi n’Abayobozi bake b’Ibitaro bise amafaranga ya ”Prime” hakaba n’andi miliyoni 7Frw yahawe umukozi w’Ibitaro ufite isoko rya Resitora i Kabgayi, hakaba na miliyoni 52Frw yavuye mu bikoresho bitandukanye bya Leta, Ibitaro byagurishije.

Umuseke ufite kandi amakuru avuga ko hari miliyoni 4Frw adafitiwe ibisobanuro Ibitaro bivuga ko byahaye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Iyi micungire kandi y’umutungo wa Leta yanatumye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro ndetse n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB) bica ibi bitaro amande ya Miliyoni 40Frw kubera gutinda gusora no kudatangira ku gihe imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.