Muhanga/Kiyumba: Abarokotse bahangayikishijwe no kutabona amakuru y’aho ababo biciwe

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, batuye mu Murenge wa Kiyumba, bavuga ko ikibazo bafite ari ukumenya aho imibiri y’ababo yajugunywe kugira ngo bayishyingure mu cyubahiro.

Imwe mu mibiri 730 ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiyumba

Babivuze ubwo bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bunamira abagera kuri 730 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside ruherereye mu Murenge wa Kiyumba.

Mujawamariya Bonifride umwe mu barokotse, avuga ko umubare w’abaciwe mu cyahoze ari Komini Nyabikenke babashije kuboneka ntaho uhuriye n’abari bahahungiye bakaza kuhicirwa.

Uwamariya avuga ko Abatutsi bahahungiye icyo gihe bahaje baturutse mu cyahoze ari Komini Kayenzi, Komini Nyakabanda bizeye ko ubutegetsi bubarinda.

Yavuze ko aho kubakira nk’ababahungiyeho babakirije amahiri, grenade, inkota n’izindi ntwaro gakondo.

Yagize ati: ”Uyu musozi wubatseho urwibutso waguyeho Abatutsi umuntu atabara.”

Mujawamariya ahamya ko 730 bibuka uyu munsi ari bake cyane ugereranyije n’abahiciwe.

Ati: ”Abenshi muri aba twibuka bavanywe mu cyobo kuri Paruwasi ya Kanyanza, nihereyeho sindabona abantu banjye 3 biciwe aha.”

Uyu mubyeyi ashinja uwari Minisitiri w’Urubyiruko Nzabonimana Callixte ko ari we washishikarije abaturage bo mu bwoko bw’Abahutu icyo gihe kwica bagenzi babo b’Abatutsi.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Nteziyaremye Germain yabwiye Umuseke ko ibyo abarokotse bavuga bifite ishingiro kuko abafite amakuru bose batayatanga, cyakora avuga ko mu myaka mike ishize hari ababashije kuyatanga berekana  imibiri 13, ndetse ko baje gutinyuka bagaragaza n’indi 3 bateganya gushyingura muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021.

Yagize ati: “Turacyafite urugendo rugana ku bumwe n’ubwiyunge, kuko turimo kwigisha abaturage bafite amakuru y’aho imibiri iri ko bayatanga.”

Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga, Kamanyana Pascasie, avuga ko ikibazo cyo kuba hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, usanga kiri hose mu Gihugu.

Kamanyana yavuze ko uko bagenda bigisha hari bamwe mu baturage bayatanga, kandi akavuga ko afite icyizere ko na bake basigaye bazagenda bumva akamaro ko gutanga amakuru y’aho imibiri iri kuko ari yo nzira yonyine iganisha ku bumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bahisemo.

Yagize ati: ”Hari ibimaze gukorwa twishimira nagira ngo mbwire abarokotse ko uyu munsi bafite Ubuyobozi bubitaho kandi butavangura Abanyarwanda.”

Abayobozi n’abaturage bahagarariye Imiryango ifite ababo biciwe mu cyahoze ari Komini Nyabikenke 20 nibo bunamiye imibiri y’abatutsi 730 bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bashyinguye muri uru rwibutso rwa Kiyumba.

Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga Kamanyana Pascasie yunamira abatutsi bazize Jenoside
Mujawamariya Bonifride umwe mu barokotse avuga ko bahangikishijwe no kutabona amakuru y’aho imibiri iherereye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba Nteziyaremye Germain yabwiye Umuseke ko hari amakuru bamwe mu baturage baherutse gutanga berekana aho imibiri iri

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.