Perezida wa Tchad Maréchal Idriss Déby yishwe n’inyeshyamba

Umuvugizi w’Ingabo za Tchad yatangaje kuri televiziyo ko Perezida w’icyo gihugu Idriss Déby yapfuye ari kurengera ubusugire bw’igihugu, akaba yaguye ku rugamba.

Maréchal Idriss Déby yazize ibikomere by’amasasu

Kuri Televiziyo ya Leta umuvugizi w’ingabo General Azem Bermandoa Agouna yatangaje ko mu minsi ishize Maréchal Idriss Déby Itno yarasiwe ku rugamba n’inyeshyamba mu gace ka Kanem mu majyaruguru.

Imirwano ikarishye yashyamiranyije inyeshyamba n’ingabo za Leta mu mpera z’icyumweru gishize.

FACT zinjiye mu gihugu tariki 11 Mata 2021 zivuye muri Libya, bivugwa ko Maréchal Idriss Déby yazize ibikomere by’amasasu yamufatiye ku rugamba.

Maréchal Idriss Déby yari amaze imyaka 30 ku butegetsi aho ashinjwa kuba Umunyagitugu, yari aherutse gutsinda amatora kuri manda ya gatandatu n’amajwi 79,32% yari yatangajwe ku wa Mbere.

Déby Itno yari afite imyaka 68 yageze ku butegetsi mu 1990.

Igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko, kivuga ko hashyirwaho inzibacyuho.

Iyo nzibacyuho y’amezi 18 izayoborwa n’akanama ka gisirikare gakuriwe na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Idriss Déby Itno, ufite ipeti rya General mu ngabo za Tchad.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW