Ruhango: Umurambo w’umukecuru utazwi wabonetse ureremba mu cyuzi

webmaster webmaster

Umurambo w’umukecuru utazwi bawusanze mu cyuzi cya AIDER, Ubuyobozi buvuga ko ashobora kuba yiyahuye.

 

Amakuru twahawe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, avuga ko ku mugoroba wo kuri wa Mbere taliki ya 05 Mata 2021 aribwo bagiye gukuramo uwo murambo.

Bucyedusenge Anitha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Byimana, yabwiye Umuseke ko uyu mukecuru abaturage bahuye na we aturutse mu gice cya Muhanga yitwaje inkoni bagira ngo ni umugenzi usanzwe.

Bucyedusenge avuga ko bahamagaye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bamukuramo yarangije gupfa.

Yagize ati: ”Nta byangombwa bimuranga afite, gusa turakeka ko yiyahuye kandi ko yaje avuye mu Murenge wa Shyogwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Byimana avuga ko basanze  inkweto n’inkoni by’uyu mukecuru biri ku nkombe y’iki cyuzi, akavuga ko ari iyo mpamvu bakeka ko yaba yiyahuye, gusa avuga ko bagiye kuvugana n’Inzego zo mu Karere ka Muhanga kugira ngo hashakishwe amakuru y’aho avuka cyangwa atuye.

Niyonzima Gustave, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe yavuze ko bakimara kumva iyo nkuru mbi, bihutiye kujyayo basanga nyakwigendera ntibamuzi mu Murenge wabo.

Niyonzima ati: ”Twasanze umurambo we uherereye mu mazi y’igice cya Ruhango bigaragara ko ari uwaho.”

- Advertisement -

Umurambo w’uyu mukecuru uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gitwe, kugira ngo ukorerwe isuzuma nk’uko Bucyedusenge abitangaza.

Nyakwigendera ari mu kigero cy’imyaka hagati ya 65 na 70 y’amavuko.

Iki cyuzi cya AIDER gihuza Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango n’uwa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.