Rusizi: Amabanga y’uburyo babonye imbunda, uko bayibishije byose babishyize hanze

*Uko bibye imyenda mu kigo cya Gisirikare kuri Mont Cyangugu
*Mu bafashwe harimo umugore, yemera ko yafashe imbunda akayiha abayikoresheje

Abagabo 11 n’umugore beretswe itangazamakuru bavuga uburyo bacuze umugambi muremure wo kujya bibisha imbunda, muri ibyo bikorwa bemera ko bambuye benshi ndetse banarasa abantu 2.

Imbunda bavuga ko yaguzwe muri DR.Congo

Amwe mu mazina azwi muri iri tsinda “ryemera ko ari Abajura kabuhariwe” harimo uwitwa Biyoga Lambert, umukobwa we Justina Ngerageza, Mugabo Nisenge, Dusenge Jean de Dieu (uyu yibye imyenda mu kigo cya gisirikare), Murenzi Boniface (uyu yahoze mu ngabo z’u Rwanda, RDF) n’abandi.

 

Imbunda yabagezeho iguzwe amafaranga y’inkwano

Justina Ngerageza ni we mugore uri mu bagabo 11 beretswe itangazamakuru mu bakekwaho ubujura bukomeye, avuga ko yabanaga na Nyina mu Karere ka Nyamasheke, aza kujya kwa Se witwa Biyoga Lambert muri Kanama 2020 agiye gukora ubukwe.

Icyo gihe ngo yahasanze murumuna we, n’umugabo wundi.

Mu Ukuboza 2020 yakowe inka igenda, ariko ngo inkwano bari bemeye kumukwa ni Frw 500, 000 abatanze inka bari kongeraho Frw 360, 000.

Ngerageza avuga ko umugabo wari kumurongora yaje kurwara ubukwe burasubikwa.

- Advertisement -

Umusaza, Se witwa Biyoga Lambert utuye mu Mudugudu wa Nyanya, Akagari ka Bigoga mu Murenge wa Nkombo, yaje kwaka wa mukobwa amafaranga (yagurishijwe inka), agera kuri Frw 150 000, ajya muri DR.Congo kugura imbunda ari kumwe n’uwitwa Mugabo Nisenge.

Justina Ngerageza agira ati “Papa yari umujura kuva turi abana, bamufunguye mu myaka itatu ishize, bakeka ko atunze imbunda kandi icyo gihe baje kuyishaka barayibona. Imbunda nshya yayiguze amafaranga nakowe kuko afunguwe nta mafaranga yari kubona.”

Uyu mukobwa avuga ko Se afungwa byakekwaga ko yibye moteri (ngo bagiye kuyiba i Bukavu muri DRC) ariko iperereza ntiryamufata.

Yavuze ko Se na Murenzi Boni (Bonicafe), n’abandi bantu babiri, ngo bagiye nijoro bajya kwiba kwa NTAWUKIRIWABO Theogene uzwi nka Gatibisi utuye mu Murenge wa Nkombo bamutwara Frw 705,000.

Avuga ko imbunda ijya kugurwa yabujije Se kuko ngo na mbere yari yarafungiwe gutunga imbunda.

Justina Ngerageza avuga ko muri biriya bikorwa by’ubujura nta ruhare abifitemo, gusa agasaba imbabazi ko atigeze atanga amakuru.

Abafashwe ni 12 bemera ko bari itsinda rinini ry’abajura, ariko umugore ubarimo ahakana ko we atari umujura

 

Imyenda ya Gisirikare yibwe kuri Mont Cyangugu

Dusenge Jean de Dieu, wabwiye umwe muri bagenzi be ko yabaye Local Defense, avuga ko yibye imyenda ya gisirikare kuri Mont Cyangugu.

Ngo yagiyeyo mu masaha ya saa moya z’umugoroba yiba uniforms 2 n’umuguro w’inkweto.

Ati “Sinabaye umusirikare, nta n’uwamfashije muri ibyo bikorwa, gusa narimpazi nari mu mfungwa zajyaga kuhakora isuku.”

Yemera ko bakoze ibitero 6 bafite iriya mbunda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Murenzi Boniface yabaye mu ngabo za RDF, yemera ko yarashishije iriya mbunda

Murenzi Boniface avuga ko uruhare rwe mu bikorwa by’ubujura, yahawe imbunda n’uriya mugore witwa Ngerageza Justina, bakajya kuyibisha ku Kadashya, biba Habimana Ezekiel utuye mu Murenge wa Kamembe nyuma imbunda barayifatanwa ijyanwa mu buyobozi.

Habimana ngo bamwibye Frw 2,000,000 ku makuru Ngendahimana Jean Damascene wari umwe mu bakekwaho kwiba yahawe n’uwitwa Nzaramba Theobald ko uriya mugabo afite amafaranga.

Murenzi Boniface yavuze ko yabaye umusirikare mu ngabo za RDF.

Avuga ko uwitwa Mugabo Nisenge na Biyoga Lambert bagiye kugura imbunda muri DR.Congo ari yo bakoreshaga mu bugizi bwa nabi.

Ati “Icyo cyaha nicyo nakoze nkaba ngikurikiranwaho, ndasaba imbabazi Abanyarwanda, n’inzego z’umutekano, RDF na Polisi kuko ntatangiye amakuru ku gihe.”

Yavuze ko mbere akiri umusirikare nabwo yafunzwe ariko ntiyavuze icyo yafungiwe.

Mu buhamya bwe yavuze ko bari “team ndende”, ngo hari igikundi cyagiye i Mururu, kirimo Desenge Jean de Dieu, uyu Murenzi we ngo yagiye Kadashya, Mururu na Gihundwe.

Polisi y’Igihugu tariki 11 Mata 2021 yatangaje ko yafashe abantu 12 bakekwaho kwibisha intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi.

Tariki 29 Ukuboza 2020 Umuseke wabagejejeho inkuru y’abantu batazwi bateye urugo rwa Bavugamenshi Fidele mu Mudugudu wa Mpongora, mu Kagari ka Gatsiro, mu Murenge wa Gihundwe bica umugore we, (turabaha inkuru irambuye y’uko abahateye bemeza ko uwo mugore yagambaniwe n’umugabo we).

Uvuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry  yatangarije Umuseke ko bariya bantu bakurikiranweho ibyaha bitanu.

  1. Gutunga intwaro no kuyinjiza mu gihugu
  2. Kwiba hakoreshejwe intwaro,
  3. Ubwicanyi buturutse ku bushake,
  4. Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo,
  5. Kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda.

Dr Murangira B. Thierry avuga ko RIB yihanganisha ababuze ababo bazize ibikorwa bikekwa ko byakozwe na bariya bantu.

Ati “RIB iranashimira abantu bose bafashije inzego z’umutekano mu gutahura no gufata aba bagizi ba nabi. Iboneyeho no kongera kwibutsa inihanangiriza uwaba wese afite umugambi wo gukora ubugizi bwa nabi ku butaka bw’u Rwanda ko bitazamuhira uko yakwiyoberanya kose kuko guhungabanya umutekano w’abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato.”

RIB irakangurira kandi abaturarwanda gukomeza gutangira amakuru ku bugizi bwa nabi ku gihe bahamagara ku mirongo itishyurwa; RIB: 166 na; Polisi y’igihugu: 112.

Uwitwa Dusenge avuga ko yibye imyambaro ya gisirikare n’intweto
Imbunda ngo bayitabikaga mu murima

MUHIRE Donatien/ UMUSEKE.RW

#Rwanda #RNP #RIB #RDF