Rusizi: Kuba abana batamenya neza Ikinyarwanda Abarimu basanga harimo uruhare rwabo

Abarimu 7200 bigisha Ikinyarwanda mu myaka uwa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu wo mu mashuri abanza bahawe amahugurwa y’iminsi ine ku myigishirize mishya y’Ikinyarwanda, muri bo bamwe bemeza ko kuba abana batamenya neza Ikinyarwanda harimo n’uruhare rw’abarimu babigisha.

Komezusenge Emmanuel umwarimu muri G.S.Gaseke

Amahugurwa ku barimu atangwa ku bufatanye bw’umushinga USAİD Soma Umenye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB.

Byagaragaye ko hari abanyeshuri bagera mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza batazi kwandika no kuvuga neza ururimi kavukire ari rwo shingiro ry’andi masomo yose.

Abarimu bashya bahawe amahugurwa bavuga ko yaje akenewe kuko bagorwaga no kwigisha Ikinyarwanda cyane ko abenshi ari ubwa mbere bagiye mu kazi ko kwigisha batarize uburezi, nyuma yo guhugurwa bizeye ko umusaruro batangaga uziyongera.

Komezusenge Pascal ni umwarimu mu mashuri abanza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gaseke mu Murenge wa Nyakabuye, kuvatariki 18 Mutarama 2021, yagize ati “Aya mahugurwa tuyahawe tuyakeneye, nigishaga ntasobanukiwe uburyo isomo ritangwa bikagira ingaruka zo kudasobanukirwa ibyo yiga, ndasaba ko amahugurwa yahoraho.”

Barakagwira Hyacenta amaze imyaka 8 ari mwarimu ariko ntiyigishije Ikinyarwanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Yagize ati “Ntabwo narinsanzwe nigisha Ikinyarwanda ntangira nahuye n’imbogamizi nyinshi, kubera aya mahugurwa natangiye kumenya uko nzajya mbigenza, kudasobanukirwa kwa mwarimu  bituma umwana ava ku ntebe y’ishuri atazi kwandika, kuvuga no gusoma Ikinyarwanda avanga ingombajwi, inyajwi n’ibihekane.”

- Advertisement -

Aba barimu bakomeza bavuga ko umunyeshuri atsindwa Ikinyarwanda kubera ko mwarimu atazi neza uko isomo ritangwa,  no guhindagura ibitabo bikoreshwa mu ishuri, bakaba basaba ko aya mahugurwa yakomeza akabaho ku ko bizafasha mu kugera ku ireme ry’uburezi.

Emma Claudine Ntirenganya umuyobozi ushinzwe itumanaho muri USAİD SOMA UMENYE yavuze ko  intego y’aya mahugurwa ari ugufasha  abarimu bashya bahyizwe mu mirimo gusobanukirwa integanyanyigisho kinwe na bagenzi babo bari basanzwe bigisha isomo ry’Ikinyarwanda mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu, anabasaba gukunda umuririmo bakora wo kwigisha .

yagize ati “Impamvu turi kubahugura ntabumenyi bari babifiteho hari abahawe kwigisha Ikinyarwanda bigishaga andi masomo,  hari n’abahawe kwigisha aribwo baje mu kazi, byadusabaga kubafatirana basanze bagenzi babo basanzwe bigisha muri iyo myaka,  turabasaba kubikunda bakabishyira mu bikorwa bumva neza impamvu yabyo.”

USAİD Soma umenye yatangiye muri 2016 itangira gukora imfashanyigisho nshya muri 2017 nuri 2018 abarimu batangira guhugurwa, ubushakashatsi bugaragaza ko umwana uzi gusoma no kwandika ururimi rwe kavukire bimufungurira kumenya andi masomo.

Abana 800 bataye ishuri mu Karere ka Rusizi kubera impamvu zitandukanye.

Barakagwira Hyacentha yemeza ko mwarimu yagira uruhare mu gutsinda cyangwa gutsindwa k’umunyeruri
Emma Claudine Ntirenganya umuyobozi ushinzwe itumanaho muri USAİD SOMA UMENYE

Muhire Donatien
Umuseke.rw.