Uganda na Tanzania byateye indi ntambwe iganisha ku iyubakwa ry’inzira y’ibitembo bya Petrol

Mu ruzinduko rwa mbere yagiriye hanze y’igihugu, Mme Samia Suluhu Hassan Perezida wa Tanzania yakiriwe na mugenzi we Yoweri Museveni ndetse basinya amasezerano asa n’aya nyuma aganisha ku iyubakwa ry’ umuyoboro wa mbere unyuramo petrol muri Africa y’Iburasirazuba.

Perezida Museveni aganira na Mme Samia Suluhu uyobora Tanzania kuva tariki 19 Werurwe 2021

Uganda na Tanzania byashyize umukono ku masezerano atatu y’ingenzi.

Hasinywe amasezerano hagati ya Leta ya Uganda na Tanzania na Sosiyete zizacukura iriya petrol.

Isinywa ry’aya mesezerano azwi nka East African Crude Oil Pipeline Project (EACOP), ni intambwe yerekeza ku gutangira kubaka umuyoboro wo muri Afurika y’uburasirazuba unyuramo peteroli idatunganyije.

Uyu muyoboro wa 1443km uzatwara ibikomoka kuri petrol biva Hoima mu Uganda, (mu kibaya cya Albertine kiri mu Burengerazuba), bijya ku cyambu cya Tanga muri Tanzania ku Nyanja y’Ubuhinde.

Imirimo yo kubaka izatwara miliyari 3.5 z’amadolari y’Amerika, ni wo wa mbere muremure ku isi uzaba unyuramo petrol idatunganyije.

Icyemezo cya nyuma cy’ishoramari, no gutanga amafaranga kizafatwa n’ibihugu byombi ndetse na za kompanyi z’ubucukuzi bw’ibikomoka kuri petrol, mbere y’uko kubaka umuyoboro bitangira.

Ibi bihugu byombi byizeye ko umuyoboro uzatanga inyungu mu mibereho no mu bukungu byabyo ndetse izo nyungu zikagera mu Karere birimo.

Uzatanga akazi ku bantu bagera ku 10,000 mu gihe uzaba wubakwa no mu gihe uzaba watangiye gukora.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2025 ni bwo Uganda iteganya kuvoma petrol ya mbere, ikaba iteganya kuzavoma igera ku tugunguru miliyari 1.4.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Museveni yabivuzeho iki?

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko byatwaye igihe kirekire kugira ngo amasezerano asinywe ahanini bitewe n’ibitekerezo bitandukanye hagati ya Museveni ubwe na Sosiyete zizakora akazi ko gushakisha petrol.

Ati “Mbere sinahaga agaciro igitekerezo cyo kubaka ibitembo. Naribaza ngo kuki tugomba gucuruza hanze amavuta. Twe muri Africa y’iburasirazuba ntituyakeneye? Ku bw’ibyo nahaga agaciro kubaka uruganda ruyungurura petrol.”

Perezida Museveni yashimiye Mme Samia Suluhu Hassan kuba yemeye ubutumire bwe akifatanya na we mu isinywa ry’ariya masezerano kuko ngo yabihuje n’itariki ingabo za Tanzania zafashe Kampala mu myaka 42 ishize, kuri iyi tariki ya 11 Mata ngo nibwo Oyite Ojok yatangaje ko ingoma ya Idi Amin Dada ihirimye.

Gusukura iriya petrol bizakorerwa ahantu habiri, iriba rimwe (Kingfisher field) rizaba ricukurwa na Sosiyete yo mu Bushinwa yitwa China National Offshore Oil Corporation Ltd, naho irindi riba (Tilenga field), rizacukurwa na Sosiyete yo mu Bufaransa Total S.A.

Sosiyete na TATAL na Sosiyete yo mu Bushinwa China National Offshore Oil Corporation Ltd ni zo zizacukura iriya petrol
Amasezerano yasinywe ni intambwe ikomeye ku iyubakwa ry’uriya muyoboro uzatwara ibitembo bya petrol biva muri Uganda byerekera ku nyanja y’Ubuhinde binyuze muri Tanzania
Mme Samia Suluhu ni rwo ruzinduko rwa mbere yakoreye hanze ari Perezida wa Tanzania yakirwa na Museveni

AMAFOTO@Twitter Yoweri Museveni 

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Uganda #EAC #Tanzania