UPDATE: Abagabo 2 b’i Nyanza baguye mu cyobo cy’umusarani babakuyemo BAPFUYE

UPDATE : Mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatandatu nibwo abatabazi babashije kuzamura mu cyobo cy’umusarani imirambo y’abagabo babiri baguyemo mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 09 Mata 2021.

Uwitwa Tuyizere Xavier w’imyaka 37 na mugenzi we Mayira Thierry w’imyaka 26 y’amavuko baguye mu mwobo w’umusarani barimo bawuvidura.

Inzego zitandukanye zabyukiye mu gikorwa cyo gukomeza gushakisha niba bariya bantu bakiri bazima, nyuma imirambo yabo iza kugaragara ireremba hejuru, bashaka imigozi bayikura mu musarani.

Abaturage babonye bariya bagabo bagwa mu musarani (ku wa Gatanu babwiye Umuseke)  ko ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo ku wa Gatanu ari bwo byabaye. Byabereye ahazwi nko kuri Mirongo ine (40) mu Karere ka Nyanza. Ni mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana.

Ndikumana Wilson wabonye biriya biba yagize ati “Twari mu kazi abapatanye bari ba ‘Boss’ bacu, apfundura fosse (beguraho beton) agiye kuvidura umusarani ahuriramo na gaz iramwica, mugenzi we agiye kumuzana na we aheramo.”

Nsabimana Eric na we ati “Umwe yatabaje avuga ko yaheze umwuka mugenzi we amutabaye na we ahita apfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yibutsa abaturage kwirinda gukora ibikorwa nk’ibi cyane ko Akarere gafite imodoka yabugenewe aho kugira ngo bikorwe n’abaturage bibe byanabaviramo urupfu.

Ati “Abaturage bakenge aho kugira ngo bajye aho batazi, hari ibikoresho byabugenewe n’Akarere gafite imodoka, bareka ibyo bifite ubushobozi bikore.”

Nyakwigendera Tuyizere Xaveri (Xavier) w’imyaka 37 asize abana batatu, Mayira Thierry w’imyaka 26 yari ingaragu.

- Advertisement -

 

 

Abaturage, Inzego z’umutekano n’izibanze ahazwi nko kuri Mirongo ine (40) mu Karere ka Nyanza, barashakisha abantu  babiri baguye mu mwobo w’umusarane bagaheramo, kuva bagwamo saa tatu za mugitondo n’ubu twandika inkuru bari bataravamo.

Abagabo baheze mu mwobo w’umusarane bari mu kazi ko kuwuvidura

Byabereye mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza ubwo abagabo babiri baguye mu cyobo cy’umusarani barimo bakuramo umwanda, ibyo bita kuvidura.

Abatabazi baracyashakisha uko bakuramo bariya bantu bifashishije ibikoresho byabugenewe birimo moteur.

Abatabaye babwiye UMUSEKE ko ahagana saa tatu n’igice za mugitondo uwitwa Tuyizere Xavier w’imyaka 37 na mugenzi we Mayira Thierry w’imyaka 26 y’amavuko bariho bakura umwanda muri uwo musarani, umwe ajyamo abura umwuka aratabaza, mugenzi we na we agenda agiye kumutabara bose baheramo.

Uwitwa Ndikumana Wilson ati “Twari mu kazi abapatanye bari ba ‘Boss’ bacu, apfundura fosse (beguraho beton) agiye kuvidura umusarani ahuriramo na gaz iramwica, mugenzi we agiye kumuzana na we aheramo.”

Nsabimana Eric na we yagize ati “Umwe yatabaje avuga ko yaheze umwuka mugenzi we amutabaye na we ahita apfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yibutsa abaturage kwirinda gukora ibikorwa nk’ibi cyane ko Akarere gafite imodoka yabugenewe aho kugira ngo bikorwe n’abaturage bibe byanabaviramo urupfu.

Ati “Abaturage bakenge aho kugira ngo bajye aho batazi, hari ibikoresho byabugenewe n’Akarere gafite imodoka, bareka ibyo bifite ubushobozi bikore.”

Mayira Thierry ni ingaragu naho mugenzi we Tuyizere Xaveri (Xavier) afite abana batatu, ntihamenyekanye amafaranga bakoreraga kuko uwari wabahaye akazi ntiyigeze agaragara ngo banamushatse kuri telefone basanga ntiriho.

Abaturage bavuga ko umwe yagiyemo abura umwuka aratabaza, mugenzi we agiye kumufasha na we agwamo
Inzego z’umutekano n’iz’Ibanze zagiye gutabara bariya bantu

Amafoto@NSHIMIYIMANA

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

#Rwanda #Nyanza #RNP #RIB