Urwangano mu Banyarwanda mu myaka ya 1970, intandaro yakomotse i Burundi (Re-updated)

Emmanuel Havugimana yasobanuye uko urwango hagati y’amoko mu Burundi rwageze mu Rwanda mu myaka ya 1970, hakurya bicaga Abahutu, umwuka mubi uhera mu bari intiti mu mashuri yisumbuye na Kaminuza, “Abahutu” batangira gutoteza “Abatutsi” mu Rwanda.

Dr Havugimana avuga ko Perezida Habyarimana yigeze gushaka gukura amoko mu Ndangamuntu ariko ntibyakunda

Senateri Dr. Havugimana Emmanuel ni umwe mu bashakashatsi ku mateka y’u Rwanda, mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE TV yagarutse ku mateka y’urwango rushingiye ku moko mu Rwanda uko rwavutse rukagenda rushinga imizi kugeza aho rubyariye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki kiganiro Senateri Havugimana avuga ko inkundura yo gukuraho Ubwami mu Rwanda, umwuka utari mwiza hagati y’amoko icyo gihe “y’Abahutu n’Abatutsi” aho bamwe batifuzaga Ubwami na gato abandi babushaka ariko Umwami akaba Symbol (Monarchie Constitutionnelle)

Hari ikindi gice cyashakaga ko habaho Umwami ugenga byose nk’uko byahoze (Roi Absolu).

 

U Rwanda rwabonye ubwigenge nta kubuharanira cyane bibayeho

Senateri Havugimana asobanura ko Ubwigenge bw’u Rwanda muri 1962 bwatanzwe nk’impano Ababiligi bashyize ku isahani kuko bari bamaze kubura Congo Mbiligi yari imaze kubona Ubwigenge ku bwa Patrice Emery Lumumba, basanga nta mpamvu yo kwihambira ku Rwanda n’u Burundi ibihugu bitari bifite ubutunzi buhambaye nk’ubwo bashaka muri Congo Belge.

 

Imbaraga za Perezida Kayibanda

- Advertisement -

Dr Havugimana avuga ko Perezida wa kabiri w’u Rwanda Gregoire Kayibanda ukunda kugarukwaho mu mateka nk’umuntu wagize uruhare rutaziguye mu mwiryane w’amoko mu Gihugu, yari afite imbaraga ahabwa n’Ababiligi.

Ati “Ababiligi ni bo bamuhaye izo mbaraga, bari bamuri inyuma bamushyigikiye, ikindi cyamuhaye ijambo cyatumye amenyekana yari Umunyamakuru yayoboye KINYAMATEKA igihe kirekire agacishamo ibitekerezo bye, niho yanyuzaga ibitecyerezo bya PARIMEHUTU.”

Yongereaho ati “Nta mbaraga z’umuheto yari afite, nta mbunda, yari afite inyandiko n’ibitekerezo ndetse n’imbaraga yahabwaga n’Ababiligi kubera ko atabasabaga gutaha, nta bwigenge yashakaga, yashakaga ko bamukiza Umwami ahasigaye we akayobora.”

Senateri Havugimana akomeza asobanura ko ivangura ryakomeje gukura nyuma y’Ubwigenge kuko amoko yari yaramaze kwandikwa mu Ibuku byaje gusimburwa n’Indangamuntu, ariko amoko agumamo ivangura rikomeza guhabwa intebe.

Kayibanda Gregoire waje kuba Perezida, Senateri avuga ko umuntu yamwibazaho niba yarashakaga Igihugu cy’u Rwanda, cyangwa Igihugu cyakwitwa “Hutu Land” kuko mu mbwirwaruhame ze yakoreshaga amagambo yuzuye urwango ku ‘Batutsi’.

REBA IKIGANIRO CYOSE SENATERI EMMANUEL HAVUGIMANA YAGIRANYE NA UMUSEKE TV

 

Intege nke Kayibanda yagize

Senateri Havugimana avuga ko Kayibanda yazize  gusuzugura Abanya Gisenyi n’Abanya Ruhengeri aho yabafataga “nk’imbwa zishinzwe ku murinda”, ibintu byamuviriyemo ibibazo bikarangira bamwivuganye.

Ati “Kayibanda yajyaga abirataho akavuga ngo Abanyenduga bazakora Politiki hanyuma “imbwa z’Abakiga” zibarinde. ati “Mwebwe akazi kanyu ni ukuturinda”, [ “ntago azi ko imbwa ziryana”]”

 

Habyarimana yazanye ituze n’akarimi karyoshye

Dr. Havugimana avuga ko Perezida wa Gatatu, Gen Major Juvenal Habyarimana yabonye icyuho cyo gufata Ubutegetsi binyuze muri Coup d’Etat kuko mu mwaka wa 1972  i Burundi habaye Intambara Abahutu barapfa abandi bahungira mu Rwanda.

Impunzi zavuye i Burundi zizana umwuka mubi mu Rwanda.

Senateri abisobanura nk’inzira y’umusaraba ku Batutsi muri icyo gihe kuko byamugizeho ingaruka we ubwe, aho yigaga birangira ameneshweje ishuri ararita we n’ “Abatutsi” biganaga muri Nyamasheke.

Ati “Nari mfite imyaka 16 nigaga i Nyamasheke kuri Radio mu makuru barimo bavuga iby’i Burundi abanyeshuri bakenda kuturya, bati “murumva ibyo bene wanyu bakora sha?” Mu Rwanda hose muri rusange  haje umwuka mubi bitewe n’ibyabaye i Burundi.”

Asobanura ko mu Burundi ubwo habaga ubwicanyi muri Mata na Gicurasi 1972 noneho muri Nzeri 1972 muri Parmehutu mu Rwanda hari hatangiye kuzamo ibibazo byaturutse ku Itegeko nshinga ryo muri 1962  ryavugaga ko Manda ya Perezida wa Repubulika ari imyaka ine (4).

Perezida wa Repubulika yari yemerewe kwiyamamaza inshuro 3, ariko ntarenze imyaka 16 ku butegetsi.

Umwuka wo guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kayibanda yongere yiyamamaze wabaye imbarutso y’Abasirikare b’Abakiga kugumura urubyiruko n’Abanyeshuri batangira kuvugiriza induru Abanyeshuri b’Abatutsi, aho bamwe banishwe ku bigo by’Amashuri bitandukanye.

Dr. Havugimana avuga ko ako kaduruvayo mu Gihugu hose kamenesheje Abatutsi kuko byahereye mu mashuri bikomereza no mu Giturage nko muri Komini Mushubati, Nyabikenke, Kivumu, Nyange n’andi Makomini yari yegereye Umugezi wa Nyabarongo n’ahandi mu Gihugu.

Ati “Hari abantu bahora barekereje ku buryo babona akantu gato kakaba imbarutso bakabyura n’inzangano zari zihishe muri bo.”

Avuga ko Perezida Habyarimana Juvenal akimara kuba Perezida abari barahunze benshi bahungutse kuko Repubulika ya Kabiri yaje ifite gahunda nziza, ariko kuyishyira mu bikorwa bikaba ibibazo kubera kuvangirwa cyane n’abo bakoranaga.

Yibuka ko hari abo biganye bari barahunganye i Burundi, ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal baratahuka babwirwa ko amahoro yatashye i Rwanda.

Dr Havugimana na we yajyaga anyuzamo akaza mu Rwanda yihishe gusa hari Igihe yaje mu Rwanda ahawe urupapuro rw’inzira rwatangwaga na Ambasade kugira ngo uze mu Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE TV

#Rwanda #Sena #Amateka #HavugimanaEmmanuel #CNLG #IBUKA