Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yavuze ko kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi cyane kuko bigira uruhare mu komora ibikomere ndetse ikaba intwaro yo kurwanya abahakana bakanayipfobya.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021, ubwo Kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Kigali yibukakaga Abatutsi bishwe mu 1994.
Amb. Ron Adam yavuze ko imwe mu ntwaro ishobora kwifashishwa mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, ari iyo gusangizanya amateka binyuze mu nyandiko ndetse n’izindi nzira zose zakwifashishwa.
Ati ”Ni ingenzi mu kuvuga mateka ya Jenoside kuko bituma itongera kubaho ukundi. Ni ingenzi kuko bigira uruhare mu komora ibikomere no mu kurwanya abahakana bakayipfobya. Ntabwo ushobora kubarwanya mu gihe utavuze amateka yawe, yego biragoye ariko bigomba gukorwa.”
Ambasaderi yavuze ko atari abo kwihanganirwa na gato ko ahubwo bakwiye kurwanywa, aboneraho gusaba urubyiruko gukomeza gutanga umusanzu wa rwo mu guhangana n’abapfobya .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Amashuri makuru na Kaminuza, GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocide), Nsengiyaremye Fidèle yavuze ko kwigisha abakiri bato ukuri kw’amateka ya Jenoside ari kimwe mu bituma abahakana babura aho bahera .
Nsengiyaremye yavuze ko urubyiruko rukwiye kwifashisha ikoranabuhanga bahangana n’abagishaka kugoreka amateka.
Ati “Urugendo rurakomeje kandi twarutangiye kera. Icyo dukora ni ukwigisha abakiri bato ukuri kw’amateka ya Jenoside. Burya iyo umuntu avuga ikitari ukuri ukamwereka ukuri kwa nyako abura aho ahera asakaza ibyo binyoma.”
Usibye kuba kuri uyu munsi hibutswe Abatutsi bishwe muri Jenoside, Mount Kenya University yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.
- Advertisement -
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Mount Kenya, Prof.Edwin Odhuno yavuze ko mu gusura urwo rwibutso bahakuye amasomo akomeye abasunikira guharanira ko Jenoside itakongera kubaho ukundi.
Ati “Ku munsi w’ejo twashoboye gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata byaratubabaje cyane. Iyo usuye ruriya rwibutso ureba uburyo ikiremwamuntu cyishwe urwagashinyaguro, rero twakuyeyo isomo ry’uko tugomba kubaho dukundana kandi tugaharanira ko itazongera kubaho ukundi.”
Kaminuza ya Mount Kenya yateguye iki gikorwa mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mount Kenya itanga uburezi mu mashami atandukanye arimo ay’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi, Ubuzima rusange n’itangazamakuru. Mu cyiciro cya Kabiri ifite amasomo arimo ay’Uburezi, ubucuruzi, ikoranabuhanga, amahoteli n’ubukeranugendo, ubuvuzi, itangazamakuru n’itumanaho.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW