BAL: Zamalek yatangiye itsinda, US Monastir iha isomo GNBC ku munsi wa 2

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021 ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa kabiri wa BAL 2021, ikipe ya Zamalek yatangiye neza imikino yo mu itsinda rya gatatu itsinda Ferroviaro de Maputo amanota 71-55 (16-13,18-20,15-9,22-13).

FINAL SCORE: Zamalek 71-55 Ferroviaro de Maputo

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri imaze imyaka 110 ishinzwe, yatangiye neza imikino ya BAL iri kuba ku nshuro ya mbere ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bakomeye barimo; Walter Wallace Hodge watsinze amanota 17, imipira itandatu yatanze yabyaye amanota anakora rebounds umunani muri uyu mukino.

Undi mukinnyi wa Zamalek SC BC wayifashije mu kuzamura imibare muri uyu mukino ni Michael Olayinka Fakuade watsinze amanota 11.

Anas Osama Mahmoud yatsinze amanota umunani (8).

Alvaro Masa wa Ferroviaro de Maputo yarushije abandi kwinjiza amanota menshi muri uyu mukino atsinda 24 akora rebounds 11 anatanga imipira ibiri yabyaye amanota (2).

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

FINAL SCORE: US Monastir 113-66 GNBC

Kuri uyu w Mbere kandi byari uguhangayika kuri GNBC mu mukino w’itsinda rya mbere (A) kuko yatsinzwe na US Monastir amanota 113-66 (23-13, 35-19, 30-11, 25-23).

Gendarmerie Nationale Basketball Club yari ikipe ihabwa amahirwe imbere ya US Monastir bitewe n’uko iyi kipe yo muri Madagascar yanyuze mu Rwanda ishaka itike ndetse yaje guhangana na Patriots BBC mu ijonjora rya kabiri ryabereye mu Rwanda.

Muri uyu mukino, US Monastir yafashijwe cyane na Makrem Ben Romdhane watsinze amanota 23 akora rebounds 10 anatanga imipira 6 yabyaye amanota (Assists).

Marcus Christopher CRAWFORD yatsinze amanota 15 anatanga imipira umunani (8).

Ku ruhande rwa Gendarmerie Nationale Basketball Club (GNBC) n’ubwo batatsinze uyu mukino wabo wa mbere, Elly Randriamampionona yatsinze amanota menshi kurusha abandi (26).

Cameron Devon Ridley yatsinze amanota 12, Rick-Ley Loubacky (9) mu gihe Kiady Mijoro Razanamahenina yafashije GNBC gutanga imipira irindwi (7) yabyaye amanota.

Dore uko imikino y’umunsi wa kabiri yarangiye:

A.S. Douanes 94-76 G.S. Pétroliers
Zamalek 71-55 Ferroviaro de Maputo
U.S. Monastir  113-66 G.N.B.C.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri:

Atlético Petróleos de Luanda vs A.S. Police (17:30 PM)
AS Salé vs F.A.P. (21:00 PM)

UMUSEKE.RW